TODAY IN SPORTS HISTORY : Imikino Olempike yabaga ku nshuro ya 28 yatangiriye muri Atene naho Alan Shearer abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1948 Johan Gren yatsinze ibitego bibiri mugihe Suwede yatsindaga Yugosilaviya ibitego 3-1 kugirango yegukane umudari wa zahabu wumupira wamaguru mu mikino Olempike yabereye i Londres .
1948 José Beyaert w’umufaransa yatwaye isiganwa ry’amagare mu mikino Olempike yabereye i Londres .
1965 sitade ya Municipal Germán Becker yafunguwe ku mu garagaro muri Temuco. kugeza ubu Ikibuga cyakiriye imikino 78 y’umupira w’amaguru y’amakipe y’ibihugu y’uburayi.
1988 Amerika yatsinze Jamaica 5-1 mu ijonjora ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyo muri 1990 .
1993 Amarushanwa y’imikino ngororamubiri ku isi yabaga ku nshuro ya 4 yafunguye ku mugaragaro i Stuttgart, mu Budage
2004 Imikino Olempike yabaga ku nshuro ya 28 yatangiriye muri Atene, mu Bugereki
2008 Umukinnyi wo koga wo muri Ositaraliya witwa Stephanie Rice yatweye imidali ya zahabu ya kabiri mu mikino Olempike yabereye i Beijing .
2008 Umutaliyani ukina umukino wo koga witwa Federica Pellegrini yashyizeho amateka mashya ku isi 1: 54.82 ubwo yegukanaga umudari wa zahabu muri metero 200 mu mikino Olempike yabereye i Beijing .
2016 Umunyamerika ukina umukino wo koga witwa Michael Phelps yosoreje umwuga we mu mikino Olempike yaberaga i Rio nyuma yo kwegukana, umudari wa zahabu we wa 23 .
2016 Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru wo muri Jamayike witwa Elaine Thompson yatsindiye umudali wa zahabu ya metero 100 mu abagore akoresheje gihe kingana n’iminota icumi [10.71] mu mikino Olempike ya Rio de Janeiro .
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
1983 Ľubomír Michalík, myugariro wumupira wamaguru wo muri Silovakiya ,wakiniye amakipe nka Bolton Wanderers, Leeds United, Carlisle United na Portsmouth, wavukiye Čadca, muri Silovakiya .
1984 Boone Logan, umukinnyi wa baseball w’umunyamerika, wavukiye San Antonio, muri Texas .
1984 Heath Pearce, myugariro w’umupira w’amaguru wabanyamerika , yavukiye Modesto, muri Californiya .
1984 Niko Kranjčar, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wa Korowasiya wakiniye amakipe nka Dinamo Zagreb, Hajduk Split, Portsmouth, Tottenham Hotspur na QPR , wavukiye i Zagreb, muri Korowasiya.
1986 Joseph Lapira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abanyamerika, wavukiye i Rochester, muri New York .
1978 Benjani Mwaruwari, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Zimbabwe, wavukiye Bulawayo, Zimbabwe .
Alan Shearer (Isabukuru y’imyaka 54) 1970 rutahizamu w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza , wakiniye amakipe nka Southampton, Blackburn Rovers na Newcastle United ,yanakoze nk’umunyamakuru wa radiyo BBC, yavukiye i Gosforth, mu Bwongereza .
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2008 Dino Toso, umutaliyani ufite amamuko mu Ubudage ukina muri Formula-1, yapfuye azize kanseri afite imyaka 39 .
2008 Roy Prosser, umukinnyi wa rugby wo muri Ositarariya yapfuye afite imyaka 66 .
2012 Johnny Pesky [Paveskovich], Umunyamerika ukina mukino wa baseball, 1942 & 1946-54 (Boston Red Sox, n’andi makipe 2), yapfuye afite imyaka 92 .
2020 Eric Hughes, umwongereza ukina umukino wa rugby, yapfuye azize kanseri afite imyaka 73 .
2021 Charlie Johnson, umukinnyi w’umupira wamaguru wabanyamerika , yapfuye afite imyaka 69 .