Watch Loading...
HomePolitics

USA : ku nshuro ya mbere Kamala Harris Yiyamamaje ari Kumwe na Tim Walz

Kamala Harris Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahisemo Tim Walz, wahoze ari Guverineri wa leta ya Minnesota, nk’uwo biyamamazanya mu matora yo mu kwa 11 k’uyu mwaka azaba ahanganyemo na Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika.

Itangazo ryemeza ku mugaragaro Tim James Walz nka kandida visi-perezida ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Mu nyandiko yari igeneye abamushyigikiye, Madamu Kamala Harris yashimagije cyane Tim Walz. Yagize ati: “Tim ni umuyobozi w’ubunararibonye waciye uduhigo mu gukorera neza imiryango y’abanya Minnesota. Nzi ko azazana iyo mitegekere igendera ku mahame mu bikorwa byacu byo kwiyamamaza, ndetse no mu biro bya visi perezida.”

Muri iryo tangazo Karoline Leavitt, umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu itsinda rishinzwe kwamamaza Trump yagize ati: “Nta gitunguranye kuba Kamala Harris impirimbanyi y’uburenganzira y’i San Francisco ashaka umwishushanyi Tim Walz nk’uwo baziyamamazanya. Walz ashishikajwe no kwagura gahunda y’ubuhirimbanyi buteje akaga leta ya California ngo ayigeze kure hashoboka.”

Josh Shapiro, Guverineri wa leta ya Penisilivaniya ni we wabonwaga nk’uza hafi mu kuba yatoranywa nka kandida visi perezida. Uyu ni umudemukarate uzamutse vuba kandi ukunzwe cyane muri iyi leta y’ingenzi cyane ku ntsinzi mu matora ya perezida.

Nyuma y’itangazwa rya Tim Walz, Josh Shapiro yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Mu minsi 90 iri imbere, niteguye kuzenguruka hose muri leta nkangurira abanya Pennsylvania gushyigikira inshuti zanjye Kamala Harris na Tim Walz no gutsinda Donald Trump.”

Mu yandi mazina akomeye Harris yari yatekerejeho nk’abo agomba gutoranyamo uwo baziyamamazanya, harimo Senateri Mark Kelly wa leta ya Arizona, Andy Beshear, Guverineri wa leta ya Kentucky, J.B. Pritzker, Guverineri wa leta ya Illinois, ndetse na Pete Buttigieg, Ministri w’ubwikorezi.

Donald Trump yamaze gutoranya Senateri JD Vance nk’uwo bazimamazanya, mu ikoraniro rusange ry’ishyaka ry’abarepubulikani ryabaye mu kwezi gushize.

Abagendera ku mahame yemera impinduka bashyigikiye cyane Walz w’imyaka 60 y’amavuko, wagiye uteza imbere imirongo ya politiki bakunze mu nshingano ze nka guverineri wa Minnesota. Uyu wahoze mu gisirikare cy’Amerika akaba yaranabaye umwarimu, anabonwa nk’ukunzwe mu bazungu bari mu nteko itora bo mu bice by’icyaro.

Biteganijwe ko muri iki cyumweru mu kwiyamamaza kwe, Vance azazenguruka muri leta za Pennsylvania, Wisconsin, Michigan, na Karolina ya Ruguru zifatwa nka leta z’isibaniro mu matora y’umukuru w’igihugu.

Kuri uyu wa kabiri, avuga ku itoranywa rya Walz, Vance yagize ati: “Biragaragaza uburyo Kamala Harris ari intagondwa. Uyu ni umuntu wumviye uruhande rw’abashyigikiye Hamas mu guhitamo umukandida mu ishyaka rye bwite.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, Madamu Harris yaserutse bwangu nk’umukandida w’ishyaka ry’abademokarate. Ni nyuma y’aho Perezida Joe Biden atangarije ko ataziyamamariza indi manda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *