HomeOthers

Tanzania yateye utwatsi ibyo kuba yaragezwemo n’icyorezo cya Marburg

Igihugu cya Tanzania cyahakanye raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima [ OMS ] yavugaga ko mu duce tw’amajyaruguru y’ iburengerazuba bw’iki gihugu haba harabonetse indwara y’umuriro mwinshi izwi nka Marburg .

Ku munsi wo ku wa kabiri w’iki cyumweru , nibwo OMS yatangaje ko mu gace kitwa Kagera habonetse abantu bagera ku icyenda bagaragaraje ibi bimenyetso by’iyi ndwara mu minsi itanu yari inyuzeho ndetse uru rwego mpuzamahanga rureberera ubuzima rwanahimije muri aba bantu umunani muri bo bahise bapfa ku munsi wakurikiyeho .

Mu itangazo rihinyuza ryagiye ahagaragara , Jenista Mhagama usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko abo bose bavuzwe muri raporo za OMS bahise bapimwa ndetse ibisubizo byaje byerekano ko nta bwandu bw’iyi ndwara bafite .

Madame Mhagama yanashimangiye ko iki gihugu kizakomeza gukurikiranira hafi mu buryo bwose bugamije kwirinda iyi ndwara y’umuriro mwinshi izwi nka Marburg yabonetse bwa mbere mu gihugu cy’ubudage ndetse yanigeze no kwaduka mu Rwanda .

Si ubwa mbere muri iki gihugu cya Tanzaniya havugwa cyangwa hakagaragara umuntu wanduye iyi ndwara ya Marburg kuko nko muri Weruwe ya 2023 mu karere ka Bukoba higeze kwaduka icyi cyorezo ndetse icyo gihe gihitana ubuzima bw’abantu basaga batandatu mu gihe cy’amezi abiri yamaze .

Iyi ndwara ifite ibimenyetso byenda gusa neza neza n’ibya Ebola birimo umuriro ,kubabara mu mikaya ,gucibwamo ,kuruka ndetse ishobora no kuba yatera urupfu mu gihe ititaweho kubera ko uyirwaye atakaza amaraso menshi kuko aba ava cyane mu myenge yose yo ku mubiri we .

Mu kwezi kwa cumi n’abiri , u Rwanda rwatangaje ko iyi ndwara yanduwe n’abarenga 66 ndetse abasaga 15 bitaba imana biganjemo abakoraga n’abari bafite aho bahurira n’abakora mu rwego rw’ubuzima .

Loading spinner

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *