DRC : Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura umutwe
Kuri iki cyumweru , tariki 19 / Mutarama / 2025 , Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zakozanyijeho bikomeye n’umutwe wa M23 mu duce twa Masisi mu ntara ya kivu ya Ruguru ndetse no muri Kalehe mu ntara ya Kivu ya Ruguru .
Amakuru aturuka muri kiriya gace avuga ko iyi mirwano yongeye gukaza umurego guhera ku munsi wejo ku wa gatandatu 18 / January / 2025 ihera mu duce twa Ngungu – Kisake ndetse no muri Bitonga ho muri teretwari ya Masisi .
Uko amasaha yakomezaga yicuma , iyi mirwano yakomezaga yadukira uduce twinshi two muri Kashovu na Lumbishi muri Kalehe ndetse guhera muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru abarwanyi b’umutwe wa M23 bakomeje kurwana bagana mu duce twa Changungu , Ziralo , Lumbishi na Ruzirantaka muri Kivu y’ Epfo .
Ikinyamakuru cya yabiso News cyandikirwa muri kiriya gihugu cyo cyatangaje abaturage batuye mu duce twegeranye n’ahari kubera iyi mirwano turimo Tushunguti ,Numbi na Buhavu bamaze guhunga utu duce .
Aganira n’igitangazamakuru cya leta cyizwi nka RTNC , Umuvugizi wa FARDC ,Leiutenant – Colonel Guillaume Njike yahakanye aya makuru yuko aba baturage bari kuvanwa mu byaho ndetse anemeza ko ahubwo ingabo avugira ziri kugenda zihumuriza abaturage zinabizeza umutekano usesuye aho kugirango zibakange nk’ibikomeje kuzivugwaho .
Kurundi ruhande ariko Sosiyete sivile ikorera muri Masisi yongeye guhururiza imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ko abatuye muri utu duce bari guhunga ibyabo ndetse ko zimwe mu nyeshyamba zo mu mitwe yifatanije na FARDC nka Wazalendo zikomeje gufata ku ngufu abagore n’abana ba bakobwa bari guhura nabo byumwihariko mu duce twa Bambo , Tongo , Bukombo na Gihondo .