HomePolitics

USA : Urubuga rwa TikTok rwamaze guhagarikwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 / Mutarama / 2025 , urubuga rwa Tik Tok ntago rurigukoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mbere y’amasaha make ngo itegeko rihagarika burundu uru rubuga muri iki gihugu ritangire gushyirwa mu bikorwa .

ubutumwa buri kuza muri telephone cyangwa mudasobwa y’ufunguye uru rubuga bugira buti ” itegeko rihagarika burundu TIk Tok ryamaze kwemezwa na leta ndetse ntiwemerewe gukoresha uru rubuga “.

Ubu butumwa bukomeza busa nk’ubuhumuriza abakoresha uru rubuga nkoranyambaga aho buvuga ko hari icyizere cyuko uru rubuga rwakongera gukoreshwa mu gihe uwitwa Donald J .Trump yaba ageze mu ntebe y’ubutegetsi nkuko yabisezeranije abarwanashyaka be .

Ibi byose byaje nyuma y’icyemezo cyafashwe cyuko TikTok igomba kuzavaho uhereye kuri iki cyumweru nubwo ari nawo munsi guverinoma yafashe iki cyemezo iyobowe na Joe Biden iraza gusoza manda yayo ndetse inakabisikana na Trump yinjira muri biro bya perezida wa USA [ White House ] .

Kurundi ruhande Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu mu Ugushyingo kwa 2024 we yijeje abatuye Amerika ko naramuka agiye ku buyobozi nibuza azakomorera uru rubuga ibihano rwafatiwe byibuze mu minsi isaga 90 yose nkuko yabitangarije ikinyamakuru NBC news tunakesha iyi nkuru .

Abakoresha Tiktok bakomeje kuririra mu myotsi kuko kuri ubu uru rubuga rwamaze gukurwa no kuyandi ma – Application yashoboraga gutuma uwayikoresha ari mushya abasha kurushyira mu telephone ye nka Apple store , Google Play ndetse TikTok .com mu rwego rwo hataza no kuba hari uwayikoresha mushya .

Ku munsi wo ku wa gatanu nibwo urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rwatoye itegeko rihagarika uru rubuga burundu TIK TOK ku butaka bw’iki gihugu nubwo Kompani yitwa ByteDance yari yafashe icyemezo cyo kugurisha ishami ryayo ryo muri iki gihugu umuherwe w’umunya -Amerika witwa Elon Musk gusa bitari byarangira neza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *