HomeOthers

Musanze : Pariki y’i Birunga yasobanuye icyihishe inyuma y’iyicwa ry’imbogo ebyiri

Pariki y’ighugu y’i Birunga yatangaje ko imbogo zigera kuri ebyiri zishwe nyuma yuko zari zimaze kurenga uruzitiro rw’iyi parike hakageregezwa kuzisubizayo bikanga ndetse zari zitangiye kwirara mu mirima y’abaturage zibangiriza imyaka .

izi mbogo zishwe nyuma yuko byagaragaraga ko nta kindi cyakorwa nyuma yuko ubuyobozi bwari bwagerageje kuzisubizayo uko bwari bushoboye bikananirana ndetse byagaragara ko uko zikomeza zegera abaturage zashoboraga kuba zabateza ibyago .

Ibi byabaye ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 ubwo izi mbogo zafatirwaga mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze gusa bivugwa ko zari zatorotse mu ijoro ryo ku wa gatandatu .

Aganira n’itangazamakuru , umuyobozi w’iyi pariki akaba n’umukozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere [ RDB ] witwa Uwingeri Prosper we yashimangiye ko umwanzuro wo kwaka ubuzima izi nyamaswa wafashe mu rwego rwo kwirinda ibindi byago zateza birimo no kwambura abo zahura nabo ubuzima .

Prosper kandi yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi amakuru ajyanye n’inyamaswa zo muri iyi pariki ayobora zaba zacitse uruzitiro hakiri kare kugirango zigarurwe zitari zangiza byinshi .

Nyuma yo kwicwa , izi mbogo zahise zishyingurwa mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bashobora kuza bakaba bazirya kandi hatizewe ubuziranenge bwazo ndetse ko nta ni ibibazo zateza mu mubiri w’abantu nkuko ubuyobozi bwabishimangiye .

Mu bihe byashize inyamaswa nk’izi zo mu gasozi zakundaga gutoroka imbibi z’ibyanya by’amaparike zabaga zirimo zikirara mu baturage zikabangiriza imyaka ndetse rimwe na rimwe zigatwara ubuzima bwabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *