Ubufaransa buri kurira nk’umwana w’uruhinja kubera gutakaza imbaraga muri Africa
Ibikorwa biherutse gukorwa n’ibihugu byo muri Africa y’iburengerazuba byo guhagarika ingabo z’abanyamahanga ku butaka bwabyo birerekana ikindi kintu kibangamiye Ubufaransa ku mugabane wa Africa.
Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara, mu ijambo rye ry’umwaka mushya, yatangaje ko ingabo z’Abafaransa zizava muri iki gihugu muri Mutarama.
Mu buryo nk’ubwo, Perezida wa Senegali, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko ibirindiro byose by’ingabo z’amahanga muri iki gihugu bizafungwa mu 2025. Mu Gushyingo, Faye yatangarije ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa Ati: “Muri Senegal intihazongera kubaho abasirikare b’Abafaransa.”
Ibibazo by’umutekano muri Sahel – Akarere ko mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara, kuva kuri Senegali mu burengerazuba kugera muri Sudani mu burasirazuba – byifashe nabi mu myaka yashize, cyane cyane nyuma y’akajagari kari muri Libiya mu 2011. Imvururu zatumye intwaro zongera kwinjizwa muri Sahel no guha ingufu imitwe yitwaraga gisirikare mu karere kose.
Ubufaransa, hamwe n’ingabo mpuzamahanga, bwagize uruhare mu kurwanya ubuhezanguni ku mugabane wa Afurika. Muri 2013, nibwo hatangijwe Operation Serval muri Mali, isimburwa muri 2014 na Operation Barkhane ku bufatanye n’ibihugu bya G5 Sahel, aribyo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger.
Dai Zhixin, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi kururimi rw’igifaransa n’umushakashatsi mu Ishuri ry’Isi n’akarere ka kaminuza ya Renminyo mu Bushinwa yagize Ati: “Nubwo ibikorwa by’Ubufaransa muri Sahel byagize icyobigeraho mu kurwanya intagondwa, ntabwo byazanye amahoro arambye kandi umutekano urambye uracyari ingorabahizi muri aka karere.”
Ku ya 11 Mutarama, Ubufaransa bwatanze ibirindiro byabwo bya kabiri i Abeche, mu burasirazu bwa Tchad, nyuma y’igikorwa cya mbere cyagaragaye mu Kuboza. Tchad, imaze igihe ifatwa nk’umufatanyabikorwa uhamye w’umutekano, yarangije amasezerano yayo y’agisirikare n’Ubufaransa mu Gushyingo 2024.
Li Yincai, umunyeshuri wungirije mu bushakashatsi kuri Afurika wiga mu ishuri rikuru ry’Ububanyi n’amahanga rya Shanghai ryigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga yavuze ko imbaraga z’Ubufaransa muri kariya karere zagabanutse ku buryo bugaragara mu myakayashize.
Li yagize Ati: “Amateka agaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare runini mu gisirikare muri Afurika, ariko imbaraga zaragabanutse cyane mu myaka 20 ishize.”
Nubwo ibihugu byinshi by’Afurika byigenga guhera mu myaka yaza 1950, Ubufaransa bwakomeje kugira uruhare rukomeye mu by’agisirikare no mu bya politiki ku mugabane wa Afurika.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, mu ijambo rye ku ya 6 Mutarama yabwiye ambasaderi w’Ubufaransa ko ibihugu bya Afurika “byibagiwe gushimira” Ubufaransa kubw’imbaraga z’agisirikare bumaze imyaka icumi buha Afurika mu bigendanye no kurwanya intagondwa.
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, yasubije avugako Macron ‘Ari mu bihe bitaribyiza’. Yongeyeho ko ashaka kwerekana uburakari bwe mu magambo”.
Li wo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi bw’Imibereho ya Shanghai yavuze ko amagambo ya Macron yerekana ko Ubufaransa bwumva ko bwatakaje kandi bugasuzugurwa, kuko bugenda buva ku mugabane wa Afurika.
Igihugu cy’Ubufaransa kimaze igihe kinini gitera inkunga ibihugu by’Afurika mu bigendanye n’igisirikare gusa kuri ubu byinshi muri ibi bihugu ntibigikeneye ububufasha.