FARDC yatangaje ko yatsinsuye umutwe wa M23 mu gace ka Kasake
Kuri uyu munsi tariki ya 17 / Mutarama /2025 , Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zatangaje ko zabashije gutsinsura umutwe wa M23 mu duce twa Kasake ndetse n’umujyi wa Ngungu .
Nkuko ibinyamakuru birimo Radio Okapi bibitangaza , ngo guhera mu ijoro ryakeye muri utu duce twabyukiyemo imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 byumwihariko mu nkengero z’umujyi wa Ngungu muri Teretwari ya Masisi .
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo gutakaza agace ka Ngungu mu cyumweru gishize , FARDC yahise yongera ingufu mu bitero yagabaga kuri M23 byatumye yigarurira Ngungu ndetse binarengaho ifata Kasake na Ruzirandaka .
M23 ikomeje kugenda isubizwa inyuma mu duce yari yafashe by’umwihariko mu misozi ya Kasake nyuma yuko FARDC yadukanye uburyo bw’imirwanire idasanzwe ahanini ijyana no kumisha bombe zikomeye zikunze guturukaga mu birindiro byayo biherereye mu duce Ruzirandaka .
Zimwe mu mpamvu zikomeje gutungwa agatoki kuba arizo zikomeje gutuma M23 itakaza uduce twinshi harimo iz’uko yongereye imirongo y’urugamba yayo igashaka gufata uduce twinshi icyarimwe bigatuma FARDC biyorohera kuyirasa kuko batarwaniraga hamwe nkuko bisanzwe .
Kuri ubu , abaturage babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga ku bwinshi kubera iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera byumwihariko mu duce twa Masisi , Katale ,Rukitsa na Katongole .
Sosiyete sivile yo muri kariya gace itangaza ko nibura abantu babiri aribo bari kubarurwa ko aribo baguye mu iyi mirwano ndetse abandi babiri bakomereka bikabije .