HomeOthers

u Rwanda rwatangaje gahunda y’imyaka 5 igamije guhindura byinshi mu rwego rw’ubuzima

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu igamije kuzongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima ,kugabanya ndetse no kurandura burundu umubare w’ababyeyi ndetse n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara .

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ubwo yagezaga ku nteko inshinga mategeko umutwe wa sena inyigo y’uyu mushinga ugamije kuzamura ubwiza bwa serivisi z’ubuzima mu gihugu .

Dr. Sabin yahamirije izi ntumwa za rubanda kandi ko nta gihindutse uyu mushinga ugomba kuzerekanwa ku mugaragaro bitarenze tariki ya 2 / Gashyantare ndetse anongeraho ko uyu mushinga ugamije kwihutisha gahunda u Rwanda rwihaye inakubuye muri gahunda igamije kwihutisha iterambera bizwi nka [ NST1] nibura kugeza muri 2030 .

Muri izi ntego u Rwanda rwiyemeje harimo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri uri rwego nkaho hirya no hino mu gihugu hazongerwa imbangukiragutabara ndetse umubare w’abantu bashakira serivisi ku mbangukiragutabara imwe ukaba uzava ku bantu ibihumbi 53 ukagera ku bihumbi 22 .

Ikindi cyatangajwe ni ukongera umubare w’abakozi bakora muri uru rwego ndetse ibi bijyana no gushyira imbaraga mu gutegura aho baturuka nkaho iyi minisiteri yanemeje ko izaha buruse ikanorohereza umubare munini w’abanyeshuri bifuza kuminuza muri uru rwego .

Dr. Sabin yanitsije cyane ku kijyanye no kongera ikoranabuhanga ndetse n’ubushakashatsi burishingiyeho mu guhanga udushya ndetse no gukora imiti itagombye guturuka ibwotamasimbi inaguzwe ku giciro cy’umurengera ndetse ibi binajyana n’intego z’igihugu zo kuganya ibitumizwa mu mahanga bikunze gutungwa agatoki mu kugira inguruka zikomeye mu kugwa k’ubukungu bw’ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *