Polisi yasabye abamotari kwiyobora mu kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko abateshuka mu kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda nk’uko babisabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, batazihanganirwa. Bikubiye mu butumwa bagejejweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, agaruka…