Umukino wa Rayon sports na Amagaju fc wahinduriwe amasaha wagombaga kuberaho
Ubuyobozi bwa shampiyona y’ikiciro cya mbere bwatangaje ko umukino wa Rayon sports na Amagaju wimuriwe amasaha kubera ikibazo cy’uko kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ni njoro kuko nta rumuri ruhagije ruhari.
Imvano y’ibi yaturutse ku ibaruwa Daily Box ifiye kopi umujyi wa Kigali waraye wandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] uyimenyesha ko nta mikino yemerewe kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ni njoro kuko nta rumuri ruhagije ruhari.
Ibi rero byatumye ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bumenyesha amakipe ya Gasogi, Marines fc, Rayon Sports na ekipe ya Amagaju ko imikino yabo yigijwe imbere.
Ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda mu ibaruwa bwandikiye amakipe yombi bwagize buti : ” Dushingiye ku ibaruwa twakiriye kuri uyu wa kane igaragaza ko Kigali Pele Stadium idashobora gukinirwaho imikino yo mu masaha y’ijoro kubera ko Generator itanga umuriro ifite ikibazo ...
“Tubandikiye kugirango tubamenyeshe ko umukino wa Rwanda Premier League w’umunsi wa kabiri wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na ekipe ya amagaju wari uteganijwe ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri kuwa gatandatu tariki ya 23 /08 /2024 ko wimuriwe ku isaha y’i saa cyenda z’igicamunsi (15:00) uzakinirwa kuri sitade wari uteganijweho “
Rayon Sports yanganyije na Marines FC ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa shampiyona ya 2024/25.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium ,muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye yigana umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.