Watch Loading...
HomeSports

Perezida Kagame abinyujije kuri X yavuze ijambo rya sannye imitima y’Abakunzi ba Rayon yari yashavujwe no kubura Kigali Pele Stadium!

Abicishije ku rukuta rwa X yahoze yitwa twitter perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yakebuye umugi wa kigari awibutsa ko  ikibazo cya moteri icana amatara kuri sitade cyakabaye cyarakemutse mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Kuri uyu  wa gatanu ku  isaha  ya saa kumi n’ebyiri  hari hateganyijwe umukino w’umunsi wa kabiri w’Ashampiyona y’u Rwanda  mu mupira w’Amaguru aho ikipe yamabara ubururu n’umweru yagombaga gutana mu mitwe n’ikipe yo mu Bufundu(Nyamagabe) ariyo Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium.

Ibi byari bimaze iminsi ariko bizwi ndetse n’amakipe yombi yarabiteguje abakunzi n’abafana bayo babinyujije hirya no hino hatandukanye cyane ku mbugankoranyambaga , gusa mu buryo butunguranye  Rwanda Premier League yandikiye ikipe ya Rayon Sports iyimenyesha ko umukino wahinduriwe amasaha cyane ko ariyo yari bwakire umukino.

Impamvu zatanzwe n’uko  sitade  mpuzamahanga ya Kigali  “Kigali Pele Stadium” nta Generator(Moteri) ihari yabasha gutanga urumuri ruhagije  ku  buryo habera umukino mu masaha y’anijoro dore ko iyari isanzwe ihari  ngo itagifite ubushozi bwo gutanga urumuri rwakinirwaho umukino.

Umugi  wa Kigali  ufite mu nshingano iyi sitade  babinyujije kurukuta rwabo rwa X(Twitter) bagize bati

 “Muraho , Umugi wa Kigali  uri gushaka igisubizo kirambye  kiki kibazo. Uyu munsi Moteri dufite kuri Kigali Pele Stadium ntago itanga urumuri ruhagije ku buryo hakinirwa imikino y’anijoro, ariko nanone  mu gihe ikipe yaba ubwayo ifite ubushobozi  bwo kwizanira(kwibonera) Moteri yayo izemererwa gukina mu masaha y’ijoro. Mu rwego rwo gukemura ikikibazo burundu, Moteri  ifite ubushobozi bwo gutanga urumuri rukenewe  yaratumijwe, bikazafata igihe kingana  n’amezi atatu  kugirango igere mu Rwanda. Murakoze”!

Gusa ibibyose ntibyanyuze abakunzi b’umupira  w’amaguru mu Rwanda cyane  abakunzi n’abafana  b’ikipe  ya  Rayon Sports nde mu batanyuzwe n’ibyo  umugi wa  Kigali watanze nk’ibisobanuro  harimo  na nyakubahwa peresida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho nawe abinyujije kuri X (Twitter) yagize ati  “Ibi ntibyakagombye kuba byarakozwe mbere”!

Ibi byashimishije Abanyamupira cyane abakunzi ba Rayon Sports  batishimiye guhindurirwa umukino!

Anabihurizaho   n’Abanyarwanda benshi, cyane abanyamupira  bibaza impamvu ikibazo cya Moteri icanira Kigali Pele cyatangiye kugaragara mu mwaka ushizwe w’imikino 2023-2024   kitahise gishakirwa umuti mbere bikenda bitegereza igaruka ry’Ashampiyona.

Abandi bakibaza uwakiriye iyo Moteri kandi abiziko ntabushobozi  ifite  bwo gucanira ikibuga bati “Ese ntagusuzuma igicuruzwa wahawe mbere  y’uko ucyakira bijya bibaho? , ni gute uvugako Moteri ntabushobozi ifite niba warabikoze”.

Ubu igisubizo gihari n’uko imikino imwe n’imwe y’Ashampiyona izajya ikinwa ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa haherewe no ku mukino uri buhuze ikipe ya Gasogi United na Marines FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *