Amakipe akinamo Bizimana Djihad na Mutsinzi ange araza guseruka muri Europa Conference League
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu amakipe akinamo abakinnyi babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘amavubi’ barimo Bizimana Djihad na Mutsinzi ange araza kumanuka mu kibuga mu mikino y’ibanze ya Uefa Conference League.
Ku isaa y’ isaa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wagatatu taraki 22/ Kanama /2024 ,ikipe ya FK Kryvbas ikinamo umunyarwanda Bizimana Djihad usanzwe ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iraza kumanuka mu kibuga aho iraza kuza kuba ikina umukino w’ijonjora ry’ibanze ryo muri Europa Conference League aho bari buze guhura na Ekipe ya Real BETIS .
ikipe ya FK Kryvbas ibarizwa mu gihugu cya Ukraine ho ku mugabane w’iburayi ikaba itozwa na Yuriy Vernydub iraza kuba yakiriye ikipe ya real Betis kuri sitade yayo ya Kosice Football Arena ,ubwo yaherukaga mu kibuga yatsinze ikipe ya Veres Rivne ibitego bibiri ku busa muri shampiyona ya Ukraine .
Kurundi ruhande kandi ikipe ikipe ya FK Zira ikinamo Mutsinzi Ange usanzwe ari myugariro wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi ‘nayo iraza kumanuka mu kibuga aho irajya gusura ikipe ya Omonia Nicosia yo mu gihugu cya Cyprus ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Uyu mukino uraza guhuza aya makipe uraza kubera kuri sitade ya Neo GSP Stadium iherereye mu gihugu cya Cyprus ndetse iyi ikipe ya FK Zira itozwa na Rashad Sadygov biteganijwe ko myugariro w’umunyarwanda agomba kuza kubanza mu kibuga .