Watch Loading...
HomeOthers

Zambia : hari ubwoba ko hari abashobora kwitaba imana bazize ibigori bihumanije

Minisitiri y’ubuzima ya Zambia yatangaje ko “umubare uteye ubwoba” w’imbwa 400 byibazwa ko zapfuye mu kwezi gushize muri icyo gihugu nyuma yo kurya ibigori bihumanye (byanduye), ndetse ko n’abantu bashobora kuba bari mu byago.

OMS , Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko hari ibimenyetso ko uruhumbu rushobora guteza kanseri y’umwijima ku bantu.Hagati aho Minisitiri w’ubuzima Elijah Muchima yatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibizamini 25 byafashwe muri kompanyi zisya ibigori, byasanzwemo ikigero kiri hejuru cyane cy’uruhumbu rukorwa n’ibinyabuzima byo mu bwoko bwa ‘fungi’.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Muchima yavuze ko imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka z’amapfa aherutse kuba muri Zambia, yongereye cyane iboneka ry’uruhumbu mu gihingwa k’ibigori muyu mwaka w’ihinga.

Cyo kimwe n’ahandi henshi muri Afurika y’amajyepfo, Zambia yibasiwe n’amapfa akaze muri uyu mwaka. Bigereranywa ko abahinzi miliyoni imwe babeshejweho n’ubuhinzi barumbije imyaka kuri iri hinga, ndetse ibigori biracyari bicye cyane mu gihugu.

Gusa kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima ntiratangaza ko hari abantu bapfuye bazize kurya ibigori bihumanye. Ariko abatanze amakuru bo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima rusange cya Zambia bavuga ko ubu barimo kugerageza kumenya neza niba ibyo bigori byangiritse byaragize ingaruka ku baturage.

Abategetsi batangije iperereza ku bucuruzi bw’ibigori muri iki gihugu, nyuma yuko igitangazamakuru Diamond TV cyo muri Zambia gisanze imbwa zibarirwa muri za mirongo zarishwe n’uburozi bw’uruhumbu.

Ibigori byihariye 60% by’ibitera imbaraga Abanya-Zambia barya ku munsi muri rusange, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuhinzi y’Amerika. Ibyo byatumye abanyapolitike n’abaturage bahangayika kubera ko ibigori bimwe byahumanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *