Venant Rutunga yakatiwe gufungwa imyaka 20 ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi

Venant Rutunga wahoze akuriye ikigo ISAR-Rubona mu gihe cya jenoside mu Rwanda yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso nk’icyaha cya jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace, akatirwa gufungwa imyaka 20. uyu munsi mu rukiko uyu munsi, Rutunga waburanye ahakana ibyaha amaze kumva igihano urukiko rumukatiye nta marangamutima yagaragaje, yatuje maze avugana n’umwunganizi we.Urukiko Rukuru…

Read More

Muhanga: Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite yahakanye uruhare ashinjwa kugira muri jenoside

Germain Musonera, umwe mu bayoboke b’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yahakanye uruhare aregwa muri jenocide asaba gukurikiranwa adafunze.Musonera wari ugiye kwinjira mu nteko Ishingamategeko nshya agafungwa habura umunsi umwe, yavuze ko kuba amaze y’imyaka 30 mu gihugu aho yahawe n’imirimo yo kurwe rwo hejuru bigaragaza ko nta cyo yishinjaga. Mu matora aheruka, Musonera…

Read More

Ubufaransa:Michel Barnier yamaze kumenyekana nka minisitri w’intebe mushya w’iki gihugu.

Michel Barnier wamenyekanye mu gukemura ikibazo cyari hagati y’Ubwongereza no kwikura kwabwo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi yamaze gutangazwa nk’umukuru wa guverinoma y’Ubufaransa. Ibi byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu masaha make ashize ko ikibazo cyari kimaze hafi amezi abiri nyuma Y’amatora y’inteko Nshingamategeko cyabonewe umuti nyuma yo gushyiraho ukuriye guverinoma. Mu itangazo ry’ingoro ya Elysee izwi…

Read More

Ihuriro ry’ubufatanye n’Ubushinwa na Afurika: Félix Tshisekedi arashaka gushimangira ubufatanye bufatika

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yitabiriye muhango wo gutangiza ku mugaragaro ihuriro rya 9 ry’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika (FOCAC) rizaba kuva ku ya 4 kugeza kugeza ya 6 Nzeri 2024., ku wa gatatu nimugoroba, Yanitabiriye ibirori gakondo byo gutangiza Iri huriro byateguwe na Perezida Xi Jinping. ku wa gatatu, tariki ya 3 Nzeri i Beijing (mu Bushinwa)Abakuru…

Read More

Nyuma y’ubwongereza; Ubudage burifuza kohereza abimukira mu Rwanda

Uhagarariye urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu cy’u Budage, yatanze igitekerezo ko abinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya boherezwa mu Rwanda mu gihe kubasubiza mu Bihugu byabo bitagishoboka. Mu kiganiro Table Briefings gitambuka kinyamakuru cyizwi nka Table Media , Joachim Stamp usanzwe ari Komiseri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu cy’u Budage yatangaje…

Read More

Uganda : Bobi Wine yavuye mu bitaro nyuma yo kuraswa na polisi

Bobi Wine, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yavuye mu bitaro nyuma yo kuraswa mu kuguru ubwo yari ahanganye n’abapolisi. Ku wa gatatu, umuyobozi wa Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko Wine yabazwe kugira ngo akurweho byari byatwitse n’isasu . Umuyobozi w’akarere ka Kampala, Erias Lukwago yagize ati: ” kuri…

Read More

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yagiranye ibiganiro n’abagize umutwe w’Abadepite.

Kuri uyu wa gatatu Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije Abadepite bagize manda ya gatanu ikiganiro cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda. Brig Gen Ronald Rwivanga asuye aba badepite abibutsa kugendera ku ndangagaciro zisabwa nk’abahagarariye rubanda…

Read More

Nigeria : Abarenga 80 baguye mu gitero cya Boko Haram ku mudugudu uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu

Abantu benshi bishwe nyuma yo abakekwaho kuba ari abarwanyi bo mu itsinda rikomeye rya Boko Haram bagabye igitero ku mudugudu uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, batwitse amaduka n’amazu.Igitero cyabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita. Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Yobe aho uyu mudugudu uherereye, Dungus Abdulkarim yagize ati: “Abagera ku 150 bakekwaho…

Read More

Moto 810 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye : polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva muri Werurwe 2024, yafashe moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye arimo guhisha za pulake n’ubusinzi bw’abazitwaye. Ibi byatangajwe uyu munsi aho ubuyobozi bwa polisi y’igihugu ,Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamara [RURA] n’urwego rw’iguhugu…

Read More

DRC: Igihano cy’urupfu gikomeje gufata indi ntera cyane mu gisirikare n’abandi bayobozi.

Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama uyu mwaka wa 2024, abantu bagera kuri 90 bakatiwe n’inkiko igihano cy’urupfu. Muri Werurwe ni bwo Leta ya Congo ibisabwe na Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko yasubukuye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu, igaragaza…

Read More