Nigeria : Abarenga 80 baguye mu gitero cya Boko Haram ku mudugudu uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu
Abantu benshi bishwe nyuma yo abakekwaho kuba ari abarwanyi bo mu itsinda rikomeye rya Boko Haram bagabye igitero ku mudugudu uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, batwitse amaduka n’amazu.Igitero cyabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita.
Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Yobe aho uyu mudugudu uherereye, Dungus Abdulkarim yagize ati: “Abagera ku 150 bakekwaho iterabwoba rya Boko Haram bitwaje imbunda na RPG (grenade zikoresha roketi) bateye mu gace ka Mafa bari kuri moto zirenga 50.”
yakomeje agira ati: “Bishe abantu benshi batwika amaduka menshi n’amazu. Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w’abaguye muri icyo gitero. ”
Abdulkarim yavuze ko iki gitero bigaragara ko ari ukwihorera ku iyicwa ry’abantu babiri bakekwaho kuba barwanyi ba Boko Haram byakozwe n’abashinzwe umutekano munsi ishize.
Yobe ni imwe muri leta eshatu ziri ku murongo wa mbere w’inyeshyamba zimaze imyaka 15 zarayogojwe na Boko Haram n’indi mitwe itoroshye yahitanye abantu ibihumbi icumi kandi yimura miliyoni zirenga 2.
Imitwe yitwaje intwaro yashimangiye umwanya wayo kandi inakorana n’agatsiko k’abagizi ba nabi bazwi ku izina rya “amabandi”, bagaba ibitero mu midugudu, bakica kandi bashimuta abaturage, kandi batwika amazu nyuma yo kubasahura.
Abayobozi bavuze ko iperereza rigikomeje mu rwego rwo kwemeza umubare uhamye kandi wizewe w’abantu bishwe muri Mafa.Bulama Jalaluddeen yagize ati: “Nibura byagaragaye ko byibuze abantu 81 baguye muri icyo gitero.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umuyobozi wa gisirikare waherekeje umuyobozi mukuru w’ingabo kuri Yobe yerekeza i Mafa, yavuze ko inzira igana muri uwo mudugudu yari irimo ibisasu biturika, gusa ingabo zikaba zarashoboye guhosha.
Uyu muyobozi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Twakuye imirambo 37 tuyijyana mu bitaro bikuru bya Babangida.”Modu Mohammed utuye i Mafa, yavuze ko abandi baturage benshi baburiwe irengero kandi bavuga ko abapfuye barenga 100. Yanaavuze ko imirambo imwe n’imwe ikiri mu gihuru.