Venant Rutunga yakatiwe gufungwa imyaka 20 ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi
Venant Rutunga wahoze akuriye ikigo ISAR-Rubona mu gihe cya jenoside mu Rwanda yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso nk’icyaha cya jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace, akatirwa gufungwa imyaka 20.
uyu munsi mu rukiko uyu munsi, Rutunga waburanye ahakana ibyaha amaze kumva igihano urukiko rumukatiye nta marangamutima yagaragaje, yatuje maze avugana n’umwunganizi we.Urukiko Rukuru Urugereko Ruburanisha Ibyaha Byambukiranya Imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwavuze ko Rutunga yabaye icyitso mu bwicanyi bwakorewe bamwe mu bari abakozi b’ikigo yayoboraga, n’impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku musozi wa Gakera hafi ya ISAR.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo w’imyaka 75 gufungwa burundu.Urukiko rwamuhamije kuzana abajandarume baje bakica bamwe mu batutsi bakoraga muri ISAR n’impunzi zari zahungiye i Gakera.
Urukiko rwavuze ko ibimenyetso bitangwa n’abatangabuhamya kuri ibyo bitashingirwaho kuko biterekana uruhare rwa Rutunga mu guhemba abishe Abatutsi muri ISAR no hafi yayo.
Ku bakozi b’Abatutsi biciwe muri ISAR-Rubona bikozwe n’Abajandarume, Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza uruhare rwa Rutunga.Urukiko rusanga uruhare rwa Rutunga rugarukira mu gikorwa cyo gusaba abajandarume kuza mu kigo yari ayoboye.
Gusa kurundi ruhande We yavugaga ko yahamagaje abajandarume ku mpamvu zo kurinda umutekano w’ikigo kandi ibyo byari byemejwe n’inama y’ubuyobozi ya ISAR imaze kubona ko byari ngombwa nk’ingamba yo kurinda ikigo, akavuga ko ibyo bakoze atabiryozwa.
Urukiko rwavuze ko bamwe mu batangabuhamya bavuguruzanya mu kuvuga ko Rutunga ari we wateze imodoka yazanye abajandarume kandi bamara kwica akababagira ikimasa akabaha n’inzoga nk’igihembo.Urukiko ruvuga ko rwashingiye kuri bumwe mu buhamya bwatanzwe mu rukiko bwemeje ko ari we wazanye abajandarume ngo bice, gusa Urukiko rusanga we ubwe nta bwicanyi yakoze, ko nta mbunda cyangwa ubuhiri yafahe ngo yice.
Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi mu 2021 ngo aburanishwe. Ni we wa mbere iki gihugu cyari cyohereje kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside.