Nyuma y’ubwongereza; Ubudage burifuza kohereza abimukira mu Rwanda

Uhagarariye urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu cy’u Budage, yatanze igitekerezo ko abinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya boherezwa mu Rwanda mu gihe kubasubiza mu Bihugu byabo bitagishoboka.
Mu kiganiro Table Briefings gitambuka kinyamakuru cyizwi nka Table Media , Joachim Stamp usanzwe ari Komiseri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu cy’u Budage yatangaje ko hari amahirwe ko abimukira binjiye mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu Burusiya no muri Belarus, bashobora kujya boherezwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, mu gihe haba hariho imbogamizi zo kuba basubira mu Bihugu byabo .
Stamp usanzwe ubarizwa mu Ishyaka rya ‘Neoliberal Free Democrats (FDP) ryo mu Budage, yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu gishobora kwifashisha uburyo busa nk’ubwatangijwe n’u Bwongereza nubwo byaje gusa nkaho bipgfubye nyuma yuko kier stamer atorewe kuba minisitiri w’intebe w’iki gihugu.
Stamp Yanavuze ko izamuka ry’imibare y’abimukira bava muri ibi Bihugu byombi (u Burusiya na Belarus) ari umugambi w’Abaperezida babyo, Vladimir Putin na Aleksander Lukashenko, wo guhangana n’Uburengerazuba.
Stamp wo mu Budage yatangaje ko mu gihe uyu mugambi nk’uw’u Bwongereza wajya gushyirwa mu bikorwa n’Igihugu cyabo, byasaba ko bavugurura amategeko yo kohereza abantu, aho irisanzweho rivuga ko umuntu ashobora koherezwa mu kindi Gihugu adakomokamo, igihe gusa yaba afitanye isano na cyo, nko kuba hari uwo mu muryango we ugituyemo.
Guverinoma yari iriho mu Bwongereza, yari yagiranye amasezerano n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro binjiye muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko aza guteshwa agaciro na Guverinoma y’Ishyaka rya Labour riherutse kujya ku butegetsi riyobowe na Keir Starmer akaba ari na we Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu ubu.