Moto 810 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye : polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva muri Werurwe 2024, yafashe moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye arimo guhisha za pulake n’ubusinzi bw’abazitwaye.
Ibi byatangajwe uyu munsi aho ubuyobozi bwa polisi y’igihugu ,Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamara [RURA] n’urwego rw’iguhugu rushinzwe amakoperative [ RCA ] baragiranye ibiganiro n’abamotari bo mu Mujyi wa Kigali kuri Sitade ya Kigali Pele (Nyamirambo) kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nzeri, guhera saa yine za mu gitondo (10:00) kugeza saa sita z’amanywa (12:00), mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda. Abagenzi barasabwa kwihanginira impinduka zizagaragara no guteganya uburyo bwo kugenda bigendanye nazo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Vincent Sano yavuze ko guhera muri Werurwe 2024 kugeza none, moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda. Na none kandi moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye mu muhanda.
Uyu muyobozi w’igipolisi cy’u rwanda yakomeje avuga ko amwe mu makosa yagarutsweho akunda gukorwa n’abamotari harimo:
- Guhisha nimero ziranga ikinyabiziga
- Gutwara moto wasinze
- Kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda
- Guca mu mihanda utemerewe kunyuramo
- Gutwara udafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa yasabye abatwara abantu kuri moto guhesha agaciro umwuga bakora bakirinda amakosa yose yagaragajwe.Yabasabye kwirinda amakosa akunze kubagaragaraho mu muhanda arimo gutwara moto idafite ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, gusesera mu bindi binyabiziga no kunyuranaho binyuranyije n’amategeko, gutwara batabifitiye uruhushya cyangwa se guhanagura, guhindura umubare no guhisha nimero iranga ipikipiki kuko bituma hakekwa ko bashobora kuba bagambiriye gukora ibyaha nk’ubujura, ubwicanyi, gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye
Polisi yagaragaje ko abamotari ari bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; mu mpanuka 89 zahitanye ubuzima bw’abantu,16 muri zo zaturutse ku bamotari zitwara ubuzima bw’abagera kuri 19 barimo abamotari 10.
Ingingo ya 42 y’Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ibinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande, iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze, nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura nyinshi biba bitagishoboka kubona neza muri metero 200, ukuba mu nzira nyabagendwa kugomba kugaragazwa imbere n’itara rimwe ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa se risa n’icunga rihishije (itara ndanga¬mbere); naho inyuma n’itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma).
Igika cya kane cy’ingingo ya 43 muri iryo teka ivuga ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.