Muhanga: Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite yahakanye uruhare ashinjwa kugira muri jenoside
Germain Musonera, umwe mu bayoboke b’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yahakanye uruhare aregwa muri jenocide asaba gukurikiranwa adafunze.Musonera wari ugiye kwinjira mu nteko Ishingamategeko nshya agafungwa habura umunsi umwe, yavuze ko kuba amaze y’imyaka 30 mu gihugu aho yahawe n’imirimo yo kurwe rwo hejuru bigaragaza ko nta cyo yishinjaga.
Mu matora aheruka, Musonera ku rutonde rw’abadepite b’ishyaka FPR-Inkotanyi bari kwinjira mu nteko ishingamategeko.Gusa ubwo hari hasigaye umunsi umwe ngo ajye kurahira nk’abandi, iri shyaka ryamukuye ku rutonde ndetse anatabwa muri yombi
Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa kane muri aka gace ka Ndiza ahahoze ari Komini Nyabikenke kuko ariho bivugwa ko icyaha cyakorewe.Mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba cyarimo abantu basaga 100, Musonera wari wambaye imyenda ya siporo, yagaragaraga nk’umuntu utuje wavugaga mu ijwi riranguruye.
Ubushinjacyaha bumurega kwicisha umugabo witwa Kayihura wari umugezeho ahunga avuye i Kigali ntamurengere kandi yari abifitiye ubushobozi.Musonera ukomoka mu cyahoze ari Komini Nyabikenke muri Gitarama ubu yari umuyobozi mu biro bya Ministri w’intebe.
Umushinjacyaha yavuze ko Musonera yari umukuru w’urubyiruko muri Komini ya Nyabikenke, ko yagize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean marie Vianney wari ugeze aha i Nyabikenke ahunga ubwicanyi bwacaga ibintu mu mujyi wa Kigali aho yakoreraga.Buvuga ko ubwo Kayihura yinjiraga mu kabari ka Musonera i Nyabikenke yamuhururije “avuga ngo atewe n’inzoka”, ijambo ritesha agaciro ryitwaga Abatutsi muri jenoside.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera yateshutse ku nshingano zo gutabara uwahungaga kandi yari afite imbunda, akaba yari n’umuyobozi muri Komini ya Nyabikenke.Ubushinjacyaha buvuga ko Kayihura yafashwe n’igitero kikabanza kumushyira Musonera, bisa n’aho byari ukugira ngo yemeze ibigomba kumubaho.
Musonera yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rwa Kayihura. Nubwo yemera ko yamugezeho, ngo na we yatunguwe n’igitero cyahingutse kikamujyana aho yiciwe atananyoye inzoga yari amaze kugura.Musonera yavuze ko atatunze imbunda nk’uko abishinjwa, ahubwo ngo yayiraranye ijoro rimwe bucya ayiha umuyobozi wa Komine.
Muri Nyakanga (7) 1994, Musonera ngo yarafashwe akekwaho jenoside ariko arekurwa nyuma y’icyumweru kimwe habuze ibimenyetso.Yaje kongera gutabwa muri yombi akurikiranyweho gutunga imbunda no kujya kuri bariyeri ariko nabwo aza kurekurwa nyuma y’iminsi 304 nta cyaha kimuhamye , nk’uko abivuga.
Umwunganira mu mategeko, Janvier Ndaruhutse na we yavuze ko Musonera akwiye kurekurwa kuko nta cyaha yakoze.Ngo icyizere yagiriwe n’igihugu ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi ahabwa imyanya ikomeye ngo ni gihamya ko bari bizeye ko nta kibi yakoze.