uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga mu mateka;Louis VIII yabaye umwami w’igihugu cy’u Bufaransa naho Goodwill Zwelithini Kabhekuzulu, umwami w’Ubazulu abona izuba
Ku itariki ya 14 Nyakanga 1994 ab’i Kigali na Butare babyinaga intsinzi, ab’i Byumba bari mu mudendezo. Igihe cyari kigeze ngo abo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nabo bikirize intero y’amahoro. Ruhengeri y’imisozi miremire yakomokagamo abategetsi benshi b’u Rwanda muri Repubulika ya Kabiri. Niho hari hubatse gereza yafungirwagamo abitwaga ibyitso batavugaga rumwe n’ubutegetsi. Kuba…