uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga mu mateka;Louis VIII yabaye umwami w’igihugu cy’u Bufaransa naho Goodwill Zwelithini Kabhekuzulu, umwami w’Ubazulu abona izuba
Ku itariki ya 14 Nyakanga 1994 ab’i Kigali na Butare babyinaga intsinzi, ab’i Byumba bari mu mudendezo. Igihe cyari kigeze ngo abo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nabo bikirize intero y’amahoro.
Ruhengeri y’imisozi miremire yakomokagamo abategetsi benshi b’u Rwanda muri Repubulika ya Kabiri. Niho hari hubatse gereza yafungirwagamo abitwaga ibyitso batavugaga rumwe n’ubutegetsi.
Kuba Ruhengeri yarubatse izina mu kubyara abategetsi benshi icyo gihe batavugaga rumwe na FPR-Inkotanyi, ntibyayibujije kuba imwe mu zagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye kuwa 1 Ukwakira 1990.
Icyo gihe Inkotanyi zagabye igitero kuri gereza ya Ruhengeri ku wa 23 Ugushyingo 1991, zibohoza imfungwa zari zihafungiye zerekeza mu misozi miremire y’ibirunga zihakorera ibikorwa bitandukanye byo kubohora igihugu.
Iki gikorwa ni igisubizo cya tekiniki z’urugamba Inkotanyi zikesha Gen Maj Paul Kagame waranzwe n’ubutwari no kutava ku izima kugeza ubwo Leta yariho yemera imishyikirano ya Arusha.
Kwerekeza urugamba iy’imisozi miremire ya Byumba na Ruhengeri, bwari uburyo bushya bwo kugana mu mashyamba y’inzitane mu rwego rwo gushaka ubwihisho, ibizwi nk’ ‘intambara ya Guerrilla’ .
Muri urwo rugamba niho FPR Inkotanyi yabohoje gereza ya Ruhengeri, Gen James Kabarebe akaba yarigeze kuvuga ko byari nko gukubitira umugabo mu rugo rwe.
Ati “Gutera Ruhengeri byari nko gutera Habyarimana iwe mu rugo kubera ko ari we n’abari bagize Guverenoma ye n’abasirikare bakuru bose bakomokaga mu Ruhengeri na Gisenyi.”
Urwo rugamba rwatumye hafungurwa imfungwa 600 zirimo abahoze ari abasirikari bakuru ba Habyarimana n’abanyapolitiki barimo Col Théoneste Lizinde na Muvunanyambo. FPR Inkotanyi yabiseho nyuma yo kurokorwa bishimangira umugambi mwiza w’amahoro yari yaraturukanye imahanga.
Ibohorwa rya gereza ya Ruhengeri ryajyanye no kugaba ibitero ku ishuri rikuru ry’abajandarume (EGENA ) n’ikigo cya gisirikare cya Muhoza, amahoro atangira kwisuka mu Majyaruguru y’Igihugu.
Ingabo zari zimaze kuneshwa muri Kigali zarombereje inzira iziganisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zashakaga ubuhungiro n’amikoro yo kuba zakongera kwisuganya.
Mu nzira aho zacaga zahitanaga abo zisanze, ariko Jenoside ikomeza nubwo muri rusange yasaga n’iyahagaritswe. Ingabo z’Inkotanyi zakomeje urugamba zibakurikirana kugeza ubwo zibohoje Ruhengeri.
Ruhengeri yaje kubohorwa tariki ya 14 Nyakanga 1994, urugamba rwerekezwa ku kubohora iyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Tariki ya 17 Nyakanga 1994 nayo yaje kubohorwa, hasigara igice cyiswe “Zone Turquoise” (Perefegitura za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye) cyari mu maboko yingabo z’u Bufaransa.
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka:
1943: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Joplin uri muri Leta ya Missouri hashinzwe ikirangamateka (Monument historique) cya mbere mu rwego rwo kubahisha umwirabura w’Umunyafurika, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki Kirangamateka kiswe George Washington Carver National Monument, gishingwa na Flanklin Delano Roosevelt, wagitanzeho ibihumbi mirongo itatu by’Amadorali y’Amerika.
1223: Louis VIII yabaye umwami w’igihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’urupfu rwa Se Philip II w’u Bufaransa.
1957: Rawya Ateya, yahawe umwanya mu nteko ishinga amategeko ya Misiri, aba umugore wa mbere ubaye intumwa ya rubanda mu bihugu by’Abarabu byose.
1958: Mu mpinduramatwara y’igihugu cya Iraq, ubutegetsi bwa cyami bwahiritswe n’abaturage, igihugu gihita kiyoborwa na Abdul Karim Kassem.
1960: Umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza Dame Jane Morris Goodall yageze muri pariki ya Gombe mu gihugu cya Tanzaniya, uyu uba umunsi we wa mbere wo gutangira ubushakashatsi ku nguge. Dame Jane Morris Goodall, ni umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima, yakoreye ubushakashatsi ku nguge mu gihe kigera ku myaka mirongo ine n’itanu, yabaye kandi intumwa y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye.
1969: Mu ntambara yiswe iy’umupira w’amaguru (Football War) hagati y’ingabo za El Salvador na Honduras bitewe no kutumvikana mu kibuga bikaza no kugera mu ngabo. Hari nyuma y’uko ikipe ya Honduras itakaje umukino yakinaga na El Salvador, imyigaragambyo yahise yaduka muri Honduras igamije kurwanya abimukira baturukaga muri El Salvador.
180: Mu Gace ka Scillium mu Majyaruguru ya Afurika, abantu 12 barishwe bazira ko bafite imyemerere ya gikirisitu.
1976: Hatangiye kuba impinduramatwara muri Iraq, ubwo Abdul Rahman Arif yakurwaga ku butegetsi, igasimburwa n’Ishyaka Arab Socialist Ba’ath Party, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni umutwe wa Politiki w’izuka cyangwa se ivuka rya kabiri. Iki gihugu cyahise kijya mu maboko mashya ya Perezida Ahmed Hassan al-Bakr.
1976: Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku zigize Indonésie, ihita iba intara ya 27 y’iki gihugu.
Uretse ko muri ibi bihe, Timor y’Iburasirazuba yabonye ubwigenge, mu 2002 tariki 20 Gicurasi, ndetse muri Nzeri uwo mwaka (20020 ihita yinjira mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye).
1998: Papua New Guinea, yibasiwe n’umutingito utoroshye uvanze na tsunami, bisenya mu buryo bukomeye insisiro 10 ndetse abantu barenga 3000 bahatakariza ubuzima, abandi barenga 2000 bava mu byabo.
1998: Inama yahuje abadipolomate, yemeye ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ruburanyisha ibyaha bya Jenoside, iby’intambarara n’ibindi byibasira inyoko muntu. Hagendewe ku masezerano ya Roma, areba ibyaha mpuzamahanga.
1976: Igihano cy’urupfu cyakuweho muri Canada.
2002: Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac yasimbutse urupfu rw’umuntu washakaga kumwivugana, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru uzwi nka Bastille Day. Uyu munsi ukaba uhimbazwa hibukwa igitero gikomeye mu mateka y’iki gihugu cyabereye ahitwa i Bastille.
2016: Igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu Bufaransa mu mugi wa Nice, Abasivile 86 bahasiga ubuzima abandi barenga 400 barakomereka, iki gihe president w’ubufaransa, François Hollande, yahise atangaza leta y’ubutabazi.
Bamwe mu bavutse uyu munsi :
1948: Goodwill Zwelithini kaBhekuzulu, umwami w’abazulu
1971: Madhu Sapre, ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, uzwi nk’umwe mu berekana imideli igezweho, akaba yarabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi w’ungirije, mu mwaka w’1992.
1977: Victoria, igikomangomakazi cy’umurage w’ingoma cya Swede.
1744: Elbridge Gerry, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1939: Seyed Ali Hoseyni Khāmene’i, yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yabaye Perezida wa Iran guhera mu 1981 kugera mu 1989, nyuma muri Kamena yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.
1977: Lehmber Hussainpuri, umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka mu Buhinde.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1904: Stephanus Johannes Paulus Kruger, uzwi cyane nka Paul Kruger, abamwisanzuragaho cyane bamuhimbaga izina ry’akabyiniriro ka Uncle Paul. Azwi cyane mu rwego mpuzamahanga nk’umuntu warwanyije Abongereza cyane mu bihe by’ubukoloni. Yabaye Perezida wa gatanu ku rutonde rwabayoboye igihugu cya Afurika y’Epfo.
1918: Quentin Roosevelt, umunyamerika watwaraga indege, ni umuhungu wa Perezida Theodore Roosevelt.
2010: Mădălina Manole, umuhanzi wo mu njyana ya Pop ukomoka muri Romaniya.
2003: David Kelly, Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi.
2005: Edward Heath, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.