FootballHomeSports

BREAKING NEWS : Jurgen Klop agiye kugaruka gukorera i Liverpool

Jurgen Klopp yabonye inshingano nshya muri Liverpool nyuma y’amezi make asimbuwe na Arne Slot ku mwanya w’umutoza wa Liverpool.

Klopp yavuye mu ikipe ya Anfield mu mpera za shampiyona nyuma yo kumara imyaka icyenda hamwe n’iyi ikipe maze yegukana igikombe cya Premier League ndetse na Champions League ndetse nibindi bikombe byinshi byo mu gihugu imbere.

igikombe cya nyuma aheruka gutwara muri iyi kipe ni icya Carbao nyuma yo gutsinda ekipe ya Chelsea igitego kimwe ku ubusa gusa nanone ntago yagize umwaka utari mwiza kuko yakuwe byamaherere ku bikombe bitatu byose yashoboraga kuba yaregukanye .

Nyuma yumukino we wanyuma, Klopp yafashije gukusanya agera kubihumbi mirongo ine by’amayero 40,000 muri iyi ikipe,

Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko azakomeza umubano we n’uyu mujyi wa liverpool ubarizwamo iyi kipe nyuma yo kugirwa ambasaderi w’icyubahiro muri LFC Foundation uyu ukaba ari umuryango utabara imbabare.


Klopp yagize ati: ‘Fondasiyo ya LFC ikora akazi kadasanzwe mu baturage, haba mu mujyi wa Liverpool ndetse no hanze yawo,nishimiye rwose gukomeza akazi kanjye nabo kandi nkanagirwa ambasaderi wa mbere w’icyubahiro wa LFC Foundation.


Matt Parish, umuyobozi mukuru wa LFC Foundation yongeyeho ati: ‘Twishimiye ko Jurgen akomeje gushyigikira Fondasiyo nka ambasaderi wa mbere w’icyubahiro.

‘ndetse twishimiye inkunga ye ntagereranywa kuri twe mu myaka yashize kandi kugira ngo inagiomeza, biratangaje kandi byerekana ubwitange bwe muri Fondasiyo ndetse n’akazi dukomeje gukora mu karere ka Liverpool.

Yongeyeho ko :’Urukundo rwa Jurgen n’ishyaka afitiye umujyi byagaragaye neza mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe kandi byarushijeho kutugirira akamaro “

Itangazwa ry’izi nshingano nshya za Klopp muri Liverpool rije nyuma y’amasaha make yanze ibiganiro byakozwe na Amerika kugira ngo abe yatangira imirimo yo gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *