Gambia : Leta igiye gutora itegeko ritegeka ikatwa ry’imwe mu myanya ndangagitsina ku abagore
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/132839788_gettyimages-1347036191.jpg)
Mu gihugu cya Gambia hagiye kongera gushyirwaho itegeko ritegeka abakobwa n’abagore bose gukorerwa umuhango wo gukata bimwe mu bice byabo ndangagitsina .
Gambiya, igihugu gito cyo muri Afurika y’iburengerazuba gituwe n’abantu batageze kuri miliyoni 3, nicyo gihugu cya mbere ku isi cyongeye kwemeza FGM[female genital mutilation] nyuma y’uko umuryango w’abibumbye ubibuzanyije,iri tegeko bitegenijwe ko riraza guhabwa umugisha nyuma y’ibarura ry’ibizaba byavuye mu matora ateganijwe ku ya 24 Nyakanga.
Uku kujyana abakobwa muri uku gukebwa gakondo bafite imyaka iri hagati y’itanu n’ine ngo bifatwa nk’igikorwa cyurukundo ,gusa uyu akaba ari umuhango ubabaza ariko wingenzi utuma bemererwa gushyingirwa.
Dore ko ngo umugore udaciwe ibi ibice yitwa “solima” mu rurimi rwa Mandinka rwaho muri Gambiya. uyu ngo aho agiye hose abantu bamubwira ko anuka nabi, Ntamuntu ushobora kuba yarya ibiryo yetetse, kuba inshuti ye se cyangwa ngo amushake nkumugore.
Muri 2015 Yahya Jammeh, yabujije ikatwa ry’imyanya ndangagitsina y’abagore (FGM) ku bakobwa bari munsi y’imyaka icumi nyuma y’uko bake mu bari n’abategarugori batinyutse kubaza uburenganzira bwabo uyu wahoze ari umunyagitugu wa Gambiya.
FGM ibujijwe mu bihugu birenga 70 ku isi, gusa nanone ikomeje gukwirakwira mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika ndetse abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 144 ku mugabane wa Afurika bakorewe iyi migenzo, ubusanzwe ikubiyemo kuvanaho igice cyangwa burundu imyanya ndangagitsina yo hanze, Ibi binafite ingaruka ku ubuzima bw’uwabikorewe kandi zishobora kuvamo ububabare budashira; kwandura kenshi; ibibazo bijyanye no kwihagarika n’ibindi n’ibindi..
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/07/AFP__20240318__34LT7CR__v1__HighRes__GambiaWomenRightsDemo-1710828956-1024x576.webp)