Sudan : abanyamahanga batuye i Khartoum bahawe nyirantarengwa yo kuba bavuye mu gihugu
igipolisi cyo muri Sudan, cyasabye abanyamahanga bari muri iki gihugu by’umwihariko abari mu murwa mukuru i Khartoum no mu nkengero zaho kuhava byihuse ku bw’umutekano wabo.
uru rwego rufite mu nshingano umutekano w’abantu n’ibyabo imbere mu gihugu rwasabye abo banyamahanga gukuramo akabo karenge nyuma y’inama yakozwe muri iki cyumweru , bitaba ibyo bakirengera ibizababaho kuko intambara ikomeje mu bice bitandukanye.
Iyi nyirantarengwa ije nyuma y’uko abanyamahanga barenga 150 bari bafite ibyangombwa byarengeje igihe baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Sudan.
Bamwe bakekwaho gukorana n’abarwanyi ba RSF bahanganye n’ingabo z’Igihugu, mu mirwamo imaze umwaka muri iki Gihugu yo kurwanira ubutegetsi.
Kugeza ubu ,Umuryango w’Abibumbye [UN] utangaza ko kuva intambara yo kuryanira ubutegetsi yakwaduka muri Sudan umwaka ushize, abantu barenga miliyoni 10 bavuye mu byabo barahunga, ababarirwa mu bihumbi bakaba barahatakarije ubuzima, mu gihe abandi benshi bugarijwe n’inzara.