Namibia yabaye ikindi Gihugu cyo muri Afurika cyigiye kuyoborwa n’umugore
Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka SWAPO, riri ku butegetsi muri Namibia, yatorewe kuba Perezida mushya w’iki Gihugu, aba umugore wa mbere ugiye kuyobora Namibia kuva cyabona ubwigenge mu 1990. Aya makuru yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2024, nyuma yo kumenyesha ibyavuye mu matora yabaye ku itariki 27 Ugushyingo 2024….