TODAY IN HISTORY: taliki ya 3/Nyakanga,Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe Kigali naho Louis XI, Umwami w’u Bufaransa abona izuba
Uyu munsi Taliki ya gatatu /Nyakanga ni umunsi w’185 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 181kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .
Bimwe mu byaranze iyi taliki mu mateka y’isi :
321: Umwami w’Abami Constantin Ier yemeje ko umunsi w’icyumweru ugirwa ikiruhuko cyemewe n’amategeko mu Bwami bwa Roma, byanakurikijwe mu Burayi bwose.
529: Hatangiye konsili ya Orange ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwiga ku hazaza ha Kiliziya n’ibibazo biyugarije.
987: Hugues Capet yagizwe Umwami w’Ubwoko bw’Abafura mu Bufaransa.
1449: Habaye ubukwe bwa Jacques II d’Écosse na Marie d’Egmont.
1849: Umujyi wa Roma wigaruriwe n’Abafaransa, byanabaye iherezo rya Repubulika ya Roma.
1583: Umwami w’u Burusiya Ivan IV yishe umuhungu we nyuma yo kumurakarira.
1778: Abongereza bishe abaturage ba kavukire bagera kuri 360 mu kibaya cyo muri Amerika, ahitwa Wyoming, aba baturage bari Abahinde baba muri Amerika (Amerindiens) barwanya abashaka kubambura amasambu n’imitungo yabo.
1849: Abafaransa bigaruriye Umujyi wa Roma, banasubizaho Papa Pius IX ku bupapa, byateje ikibazo mu kwiyunga k’u Butaliyani.
1880: Hasohowe nimero ya mbere y’ikinyamakuru cyandikaga ku bumenyi gishinzwe na Thomas Edison.
1886: Habaye igerageza ry’imodoka yo mu bwoko bwa Benz (Benz Patent Motorwagen), iya mbere yabayeho mu mateka yakozwe na Carl Benz.
1905: Mu Bufaransa hatowe itegeko riha Kiliziya Gatolika ubwigenge na leta ubundi.
1898: Hatangiye Intambara ya Santiago muri Cuba, iya mbere ikomeye hagati ya Espagne na Amerika yabereye mu Nyanja ya Atlantique.
1976: Adolfo Suárez yabaye Perezida wa kane wa Espagne.
1962: Algeria yabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa.
1981: Bwa mbere mu kinyamakuru The New York Times handitswe inkuru yerekeranye n’indwara itari izwi icyo gihe yaje kuvumburwa ko ari SIDA.
1988: Ubwato bw’intambara bwa Amerika bwarashe indege ya Iran hejuru y’Ikigobe cya Perisi hapfa abantu 290 bayirimo. Mu kwiregura kwa Amerika ivuga ko byakozwe yibeshye.
1994: Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe Kigali.
1996: Boris Yeltsin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya ku nshuro ya kabiri n’amajwi 53.5%.
2004: Hafunguwe inzira yo munsi y’ubutaka ya Bangkok (Métro de Bangkok).
2005: Ubukwe bw’abatinganyi bwemewe bwa mbere mu mategeko na Espagne.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:
1423: Louis XI, Umwami w’u Bufaransa.
1983: Dorota Masłowska, umuhanga mu ndimi ukomoka muri Pologne.
1643 Alessandro Stradella, umucuranzi w’umutaliyani n’umuhimbyi w’imivugo, wavukiye i Bologna, muri Leta ya Papa (ubu ni Ubutaliyani) .
1676 Leopold I, Umuganwa wa Anhalt-Dessau, marshal wo muri Prussia, wavukiye i Dessau, Anhalt-Dessau .
1683 Edward Young, umusizi w’umwongereza , wavukiye Upham, Winchester, mubwongereza .
1685 Sir Robert Rich, Baronet wa 4, umusirikare mukuru w’umwongereza, wavukiye muri Roos Hall, Beccles, mu Bwongereza .
1687 Arnold Hoogvliet, umusizi w’Umuholandi , wavukiye i Vlaardingen, mu Buholandi .
1731 Samuel Huntington, umunyapolitiki w’umunyamerika akaba n’uwashyize umukono kw’itangazo ry’ubwigenge, wavukiye i Windham, muri leta ya Connecticut .
1738 John Singleton Copley, umunyamerika ushushanya amashusho nibintu byamateka, yavukiye i Boston, muri Massachusetts .
1794 Eberhard Friedrich Walcker, umwubatsi w’Umudage (Paulskirche Frankfurt), wavukiye Bad Cannstatt, Stuttgart, mu Budage.
1796 Nikolai Poveloy, umwanditsi w’Umurusiya akaba n’umwanditsi (Sotsjinenija), wavukiye Irkutsk, mu Burusiya.
1802 Joseph Labitzky, umuhimbyi wa Bohemian, wavukiye i Krásno, muri Repubulika ya Ceki .
Bimwe mu bihangange byatabarutse:
1642: Marie de Médicis, Umwamikazi w’u Bufaransa wari Umugore wa Henri IV akaba na nyina wa Louis XIII.
2002: Michel Henry, umufilozofe akaba n’umwanditsi w’inkuru zikomoka mu Bufaransa.
2005: Claude Pompidou, umugore wa Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.