Cole Palmer agomba kuzageza muri mwaka wa 2033 ari mu ikipe ya Chelsea

Cole Palmer yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri ekipe ya Chelsea yo mu Ubwongereza ,ibi bizatuma palmer agomba kugeza muri Kamena 2033 ari mu mwambaro w’iyi ikipe yambara ubururu n’umweru.
Uyu musore wimyaka 22 niwe mukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino ushize muri iyi ikipe, nyuma yo gutsinda ibitego 25 mumikino 45.
Imyitwarire ye mu kibuga ku ruhando mpuzamahanga yagiye ifasha ikipe ye y’igihugu y’ubwongereza kuguma mu amarushanwa y’igikombe cy’uburayi nyuma y’uko ahaye umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Ollie Watkins muri kimwe cya kabiri kirangiza ubwo basezeraga Ubuholandi.
Ndetse uyu mukinnyi yanitwaye neza ku mukino wa nyuma ubwo yasimbuzwaga mu Igice cya kabiri ,ubwo yazaga kubonera intare eshatu igitego nubwo ntacyo cyabafashije cyane kuko uwitwa Mikel Oyarzabal yaje guterekamo igitego cy’agashyinguracumu cyahesheje esipanye igikombe.
Ikinyamakuru The Athletic kivuga ko ubu Palmer, yashyize ikaramu ku mpapuro z’amasezerano kuri uyu munsi yiyongera ku masezerano ya Chelsea yari afite yagombaga kugeza muri 2031 ari muri iyi ikipe ya Londres.
cole yimuritse cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’ubwongereza muri mwaka ushize aho yarangije shampiyona atsinze ibitego 22 n ‘imipira ivamo ibitego 11 bafashije iyi ikipe muri shampiyona byumwihariko akaba yaragagaje ubuhanga budasanzwe mu gutera penariti, dore ko icyenda zose yateye yazinjije mu izamu.
Uyu mukinnyi wa ekipe ya Chelsea, akunze kwitwa ‘ukonje’ bijyanye n’ibimenyetso akora yishimira igitego ameza nkaho afite imbeho ,Impamvu bakunze kumwita ukonje uyu mukinnyi yabisobanuye neza mu kiganiro yakoze muri 2022 , Palmer yavuze ko akora biriya bimenyetso yibuka bwa mbere urugendo rwe rujyanye n’umupira w’amaguru.
Yavuze buri munsi yakoraga ingendo aca muri parike ari kumwe na se mu mbeho ya mugitondo , aho yabitanzeho umucyo ati: ‘Twabikoraga buri munsi uko ikirere cyabaga kimeze kose – kandi ndi kumwe n’umuryango wa papa ukomoka muri St Kitts na Nevis muri Karayibe ,twagombaga gusohoka mu mbeho. uko byagenda kose. ‘.
