Paper Talk[Rwanda&Africa]:Chairman wa APR FC yiseguye ku bafana, yakiriwe nk’umwami nyuma yo kwitwara neza muri Olempike!
Umusore ukomoka mu gihugu cya Tanzania Israel Mwenda uherutse gutandukana na Simba SC yaho mri Tanzania yamaze gusinyira ikipe ya Singida Black Stars ku masezerano y’imyaka itatu, uyu musore ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira w’imyaka 24. (#MickyJr)
Mugihugu cya Botswana bakiri ye mu buryo budasanzwe Letsile Tebogo aho abarenga 30,000 aribo baje kumwakira nyuma yo kwegukana umudari w’azahabu uhabwa uwabaye uwambere mu kiciro runaka mu mikino ya Olempike , uyu mugabo w’imyaka 21 yawegukanye mu gusiganwa muri metero 200 mu mikino ya Olempike ya 2024 yaberega I Paris mu Bufaransa.(#BBCSports)
Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.(#Kigali To Day)
Abafana ba APR FC batangiye gusabira Umutoza Darko Nović kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Police FC ku mukino wa Super Coupe ndetse Chairman wayo, Col Richard Karasira, yemeye ko amakosa yabayeho kandi yihanganisha abafana, uretse ko yanenze abakoresha imvugo zidakwiriye.(#Igihe)
Jimmy Mulisa ntakozwa ibyo kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda, Impaka zikomeje kuba ndende ku kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona nk’uko amwe mu makipe yagaragaje ko abyifuza.(#Igihe)
Biravugwa ko mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25 utangira, bamwe mu bakinnyi ba APR FC bashya ntabwo bishimye bitewe no kutabona umwanya wo gukina bishobora gukoma mu nkokora umusaruro w’iyi kipe mu mwaka w’imikino.(#Isimbi)
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Sibomana Patrick arifuzwa bikomeye n’amakipe ya Asante Kotoko na Bechem United yombi akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana ngo abe yamusinyisha.(#KGLNews)
Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’uwahoze ari umukinnyi wayo Keddy Nsanzimfura, Kuri ubu, uyu mukinnyi nta kipe n’imwe afitiye amasezerano nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri cyo muri Egypt mu ikipe ya Al Qanah.(#Umuryango)
Ikipe ya APR FC irateganya gukinisha abakinnyi itarakoresha kugeza uyu munsi, ubwo izaba ihanganye na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru.(#Igihe)
Ibyo perezida wa FERWAFA akora azicuza – KNC, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yifatiye ku gahanga perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yibaza impamvu adafata umwanzuro ku kongera umubare w’abanyamahanga.(#Umuryango)
Kapiteni w’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC, Nsabimana Eric “Zidane” yatangaje ko atakwizeza Abanyarwanda ko iyi kipe igiye guhita ijya mu matsinda nyuma y’imyaka 8 ititabira imikino ya CAF, ahamya ko mbere yo gutekereza kujya mu matsinda bagomba kubanza bagasezerera ikipe ya CS Constantine.(#KGLNews)
Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe na Manny Pacquiao bashobora guhurira mu Rwanda mu Ugushyingo uyu mwaka, ni amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Long Form Rwanda’ gikorera kuri murandasi.(#Umuryango)