TODAY IN HISTORY : taliki ya 9/Nyakanga,Argentine yatangaje ubwigenge yibohoye ingoyi ya Espagne naho umwami Hassan II wa Morocco abona izuba
Uyu munsi kuwa kabiri,Taliki ya cyenda /Nyakanga ni umunsi w’i 190 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 176 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .
Kuri iyi taliki inama y’ abaminisitiri yateranye muri 2008 yishimiye ikurwaho ry’ ibirego bya Jean Louis BRUGUIERE byasabaga ifatwa n’ itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ u Rwanda.
Kuri iyi tariki kandi inama rusange y’ ihuriro ry’ imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yasabye ko Gen. Karenzi Karake wari wafatiwe mu Bwongereza arekurwa byihuse.
Italiki nk’iyi mu 2027,itsinda ry’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda biteguraga kwerekeza mu butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, baganirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda Vincent B. Sano.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
455: Umugaba mukuru w’ingabo z’Abaromani, Avitus, yatangajwe ko ari Umwami w’abami w’ubwami Bw’Abaromani.
1357: Umwami w’abami Charles IV yashyize ibuye ry’ifatizo mu kubaka ikiraro cyitiriwe Charles, Charles Bridge, kiri I Prague.
1540: Umwami Henry VIII w’Ubwongereza, yatangaje ku mugaragaro ko atagishyingiranwe n’umugore we wa kane Anne w’i Cleves.
1776: George Washington yategetse ko hatangazwa Ubwigenge, bigasomerwa mu ruhame ingabo mpuzamugabane yayoboraga, Continental Army, i Manhattan, ni mugihe ingabo z’Abongereza zari ku kirwa cya State zitegura urugamba rwa Long Island.
1816: Argentine yatangaje ubwigenge yibohoye Espagne.
1850: Zachary Taylor, President wa Leta Zunze ubumwe z’America yarapfuye, nyuma yo kurya imbuto zidatunganyije n’amata akonje, ahita asimburwa n’uwari Vice President Millard Fillmore.
1900: Guverineri w’intara ya Shanxi iri mu Majyaruguru y’Ubushinwa, yategetse ko abamisiyoneri bo hanze y’igihugu 45 n’abakuru b’amadini mu gihugu b’abanyagihugu bicwa harimo n’abana, aba bose bakaba baraje gushyirwa mu batagatifu kiliziya gatolika ihimbaza.
2006: Abagenzi 122 bari mu ndege Airbus A310 ya sosiyete itwara abantu mu kirere Sibir Airlines, babuze ubuzima nyuma y’uko iyi ndege yaritwaye abantu 200 isandaye ubwo yariri guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Irkutsk Airport I Siberia bitewe n’ubukonje bukabije.
2008: Ku wa gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2008, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul.
Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje:
Politiki ivuguruye y’amajyambere rusange n’ingamba za HIMO
Politiki y’Umutekano mu Gihugu
Politiki y’Ubuzima Bushingiye ku Bidukikije.
Iyi nama y’Abaminisitiri yishimiye icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Sharn El-Sheikh mu Gihugu cya Misiri cyo kudaha agaciro “mandats d’arrêt/arrest warrants” zashyizwe ahagaragara n’abacamanza b’ibihugu by’ubufaransa Jean Louis BRUGUIERE na Espagne Fernando Andreu MERELLES bitwaje “competence universelle”, zo gukurikirana mu bucamanza bamwe mu Bayobozi Bakuru b’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri inkuru y’incamugongo ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye mu gico aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudani, 3 muri bo bakitaba Imana. Inama y’Abaminisitiri yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo, ibasaba kwihangana.
2011: Sudan y’ epfo yabonye Ubwigenge yibohoye Sudan.
2015: Inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi waryo Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse.
Muri iyi Nama rusange abayigize baganiriye ku ifatwa n’ifungwa rya Lt. Gen. Emmanuel KARENZI KARAKE; umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda akaba yari n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (National Intelligence and Security Services), wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, wanagize kandi uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga akaba yarafatiwe mu Gihugu cy’Ubwongereza tariki 20 Kamena 2015 ari mu butumwa bw’akazi afite uruhushya, ariko akaregwa ibirego bidafatika byanenzwe n’isi yose.
Mu itangazo Inama Rusange yashyize ahagaragara yamaganye byimazeyo ifatwa rya Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake aho yagaragaje rishingiye ku mpapuro z’Umucamanza Fernando Andreu Merelles zo kuwa 06 Gashyantare 2008, zakozwe ku buryo bunyuranije n’amategeko mpuzamahanga, nko kuba atarigeze agera mu Rwanda ngo akore iperereza nk’uko biteganywa, ahubwo zigashingira ku binyoma by’abagize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi bahunze kubera ibyaha bitandukanye basize bakoze mu Rwanda;
Inama Rusange iki gihe yasabye Leta y’Ubwongereza guhita irekura Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake nta yandi mananiza.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 09 Nyakanga mu mateka:
1929: Havutse umwami Hassan II wa Morocco.
1951: Chris Cooper, umukinnyi w’amafilime ukomoka muri America.
1753: William Waldegrave, Umuyobozi w’Intara ukomoka mu Bwongereza.
1932: Donald Rumsfeld, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Ingabo.
1973: Enrique Murciano, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1706: Pierre Le Moyne d’Iberville, umushakashatsi ufite ubwenegihugu bwa Canada n’u Bufaransa.
1850: Zachary Taylor, Perezida wa cumi na kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.