Burundi: Perezida ndayishimiye yasasiwe ibitenge i Bujumbura bitangaza benshi!

Mu Burundi abaturage bakomeje kwibaza urwego umuyobozi w’ igihugu Evaliste Ndayishimiye agezeho rutuma abagore basasa ibitenge agatambuka nk’uko byagenze ku mwana w’ Imana Yesu/Yezu Kristu ubwo yegerezaga igihe cye cya Pasika. Ibi byabaye ku munsi w’ ejo ku wambere mu mujyi wa Bujumbura, ubwo yasuraga abaturage bo muri uyu mujyi mu gikorwa arimo cyo kuzenguruka…

Read More

Mali : Abarimo umusirikare mukuru w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya [Wagner ] bishwe n’inyeshyamba

Abarimo Umusirikare mukuru wo mu ngabo z’umutwe w’abacanshuro w’abarusiya biciwe muri mu gihugu cya Mali mu gitero bagabweho n’inyeshyamba uharanira kwigenga kwa Mali, wiganjemo abo mu bwoko bw’aba Touareg. Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Telegram, uwo mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya ntiwasobanuye umubare w’abarwanyi bawo bapfuye, ariko wemeje ko watakaje abantu. Abo barimo umukomanda, Sergei Shevchenko,…

Read More

DR .Congo irashinja ingabo z’u Rwanda Kwinjirira itumanaho ry’indege zayo za gisivile

Leta ya DR Congo irashinja ingabo z’u Rwanda kwinjirira mu mikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu. ‘Global Positioning System’ ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iherereye umunota ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza. Repubulika iharanira Demokarasi…

Read More

Ethiopia : agaciro k’ifaranga rya Ethiopia kikubise hasi bitewe n’ingamba za leta zidahamye

Banki nkuru z’ubucuruzi zo muri Ethiopia zavuze ko agaciro k’ifaranga rya Ethiopia kagabanutseho 30% ugereranije n’idolari ry’Amerika nyuma y’uko guverinoma idebetse ku ingamba zo gucunga ifaranga mu gihugu. Guverinoma ya Ethiopia yahinduye politiki yari imaze igihe yo kugena igipimo cy’ivunjisha mu rwego rwo kubona inguzanyo ya biliyoni 10.7 z’amadolari yatanzwe n’ikigo mpuzamahanga cyita ku ubukungu…

Read More

Perezida wa Rayon sports avuga ko kuba Rayon day itazabera kuri Sitade Amahoro byabahombeje byinshi

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nubwo iyi kipe hari amafaranga menshi yari kwinjiza kuri ‘Rayon Day’ iyo ibera kuri Stade Amahoro, ariko igihombo kinini yagize ari uko batashoboye kwereka ibigo bikomeye ko bafite umubare munini w’abafana ku buryo byayifasha gukorana na byo. Si gahunda ya Rayon day yakomwe mu nkokora gusa…

Read More

Afurika y’epfo : Jacob Zuma wahoze ari perezida w’afurika y’epfo yirukanywe mu ishyaka rya ANC

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yirukanwe muri mu ishyaka rye rya African National Congress (ANC) yanigeze kuyoboraho kubera kwiyamamariza mu ishyaka ryari rihanganye naryo mu matora rusange y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 29 Gicurasi. Komite ishinzwe imyitwarire ya ANC yasanze Bwana Zuma ahamwa n’icyaha cyo kugambanira ubusugire bw’ishyaka nyuma yo kujya mu…

Read More

Venezuela : Nicolás Maduro yatsinze by’agateganyo amatora y’umukuru w’igihugu nubwo bitavugwaho rumwe

Perezida Nicolás Maduro yatsinze byagateganyo amatora ya perezida wa Venezuela, nk’uko ibisubizo by’ibigice byatangajwe na Komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu bibyerekana. Elvis Amoroso uyobora inama y’igihugu y’amatora (CNE), akaba n’umufasha wa hafi wa Bwana Maduro yavuze ko amajwi 80% yabazwe, Perezida Maduro yagize amajwi 51%, ugereranije na 44% yabonywe nabo bari bahanganye . Abatavuga…

Read More

Intambara ya Ukraine n’uburusiya : Drone za Ukraine zatwitse Ibigega bya Peteroli mu Burusiya

Indege z’intambara zitagira abapilote zikekwa kuba ari iz’igisirikare cya Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya. aya makuru ayahamijwe n’umuyobozi wo mu Burusiya kuri iki cyumweru ,aho yashyize hanze amashusho yerekana ibirimi by’umuriro bizamuka mu kirere mu masaha ya mu gitondo .Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo…

Read More

Libya : Abayobozi bafunzwe bazira kugira uruhare mu myuzure yishe abatari bake!

Abayobozi 12 ba Libiya bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka icyenda na makumyabiri n’irindwi kubera uruhare bagize mu isenyuka ry’urugomero rw’amashanyarazi rwahitanye abantu barenga 4000 muri mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka ushize. abayobozi bakatiwe ibi bihano bari bashinzwe gucunga umutungo w’amazi no kubungabunga ingomero , ibiro ntaramakuru by’abongereza bitangaza ko aba bakurikiranyweho ibyaha birimo uburangare,…

Read More

DR.congo : Abantu icyenda bapfiriye mu muvundo ubwo bari bitabiriye ibitaramo bya gospel

ku wa gatandatu abantu icyenda bapfuye abandi bakomerekera mu gitaramo cy’imbonakubone cya Gospel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu. Ibi byabaye ubwo Umuhanzi wa Gospel akaba n’umupasiteri witwa Mike Kalambay yaririmbiraga kuri Stade ya  Martyrs iherereye mu murwa mukuru , Kinshasa aho bivugwa ko iyi sitade ifite ubushozi…

Read More