Watch Loading...
HomePolitics

DR .Congo irashinja ingabo z’u Rwanda Kwinjirira itumanaho ry’indege zayo za gisivile

Leta ya DR Congo irashinja ingabo z’u Rwanda kwinjirira mu mikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

‘Global Positioning System’ ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iherereye umunota ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yabonye ibitero byo kuri muri andasi bigamije kwinjirira mu buryo bw’ibanga amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga. ibi ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’ mu ndimi z’amahanga.

Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga.leta ya Congo ivuga ko iperereza tekinike ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana n’iza M23.

Kinshasa ivuga ko ibi ari uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.

Uruhande rw’u Rwanda nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa. Gusa abayobozi ba Leta y’u Rwanda ntibahwemye kuvuga ko ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo.

Congo yagejeje ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano, irushinja gutera ubutaka bwayo iciye muri M23.Leta y’u Rwanda inenga ubutegetsi bwa DR Congo kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 nk’Abanyecongo n’ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda na Uganda, ikavuga ko ikibazo cyabo ari cyo gituma M23 igenda ikongera ikagaruka. Ishinja kandi ingabo za Congo gukorana n’umutwe urwanya Kigali wa FDLR.

‘Global Positioning System’ (GPS) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *