HomePolitics

DR.congo : Abantu icyenda bapfiriye mu muvundo ubwo bari bitabiriye ibitaramo bya gospel

ku wa gatandatu abantu icyenda bapfuye abandi bakomerekera mu gitaramo cy’imbonakubone cya Gospel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu.

Ibi byabaye ubwo Umuhanzi wa Gospel akaba n’umupasiteri witwa Mike Kalambay yaririmbiraga kuri Stade ya  Martyrs iherereye mu murwa mukuru , Kinshasa aho bivugwa ko iyi sitade ifite ubushozi bwo kwakira abarenga 80,000 bari bicaye neza , nubwo amafoto yafatiwe muri ibyo birori yerekana amashusho y’ubucucike bukabije.

ubu bucucike bukabije ntibuvugwaho rumwe n’abenshi byumwihariko abateguye ibirori kuko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’igitaramo cyo ku wa gatandatu na Maajabu Gospel yavuze ko Abateguye ibi birori kandi bashimangiye ko muri iki gitaramo hari abantu bagera ku 30.000 bakaba batarenze ubushobozi bw’ahantu anongeraho ko bibabaje cyane kubera uru urupfu rw’abatari bake baburiye ubuzima hariya, anavuga ko muri ibyo birori hari abapolisi 2000 bagerageje kuzana umutuzo ariko bikanga.


Amakuru agera kuri Daily box avuga ko umwana w’imyaka 10 ari mu bapfuye nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza .


Guverineri wa Kinshasa, Daniel Bumba, yashyize ahagaragara itangazo ashinja itangazamakuru gukabya no kuvuga ibintu uko bitari .Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo nawe yahise anategeka ko hahita hakorwa iperereza ryimbitse , ndetse hakanahatwa ibibazo abapolisi bari bahari icyo gihe ndetse n’uwateguye ibirori ariwe mwenyewe Maajabu Gospel.


Abateguye ibi birori bavuze ko Sitade, ni ikintu gikomeye kandi bivugwa ko ari imwe mu nini zibarizwa muri Afurika,Ihora yakira amwe mu mazina akomeye muri muzika, imikino itandukanye y’umupira w’amaguru, kandi ni naho habereye umuhango wo kurahira kwa Perezida Félix Tshisekedi.


Nyuma y’akajagari ko ku wa gatandatu, abayobozi b’umujyi wa Kinshasa basabye abapolisi gushimangira ingamba z’umutekano kandi babwira abategura ibirori kubahiriza amabwiriza y’umutekano.


Ipfu nk’izi ni ibintu bikunze kubaho cyane mu birori binini byo muri DR Congo nkaho mu 2022, sitade yaguye ahantu hamwe mu gitaramo cyakozwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Kongo witwa Fally Ipupa aho yahitanye abantu 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *