Libya : Abayobozi bafunzwe bazira kugira uruhare mu myuzure yishe abatari bake!
Abayobozi 12 ba Libiya bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka icyenda na makumyabiri n’irindwi kubera uruhare bagize mu isenyuka ry’urugomero rw’amashanyarazi rwahitanye abantu barenga 4000 muri mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka ushize.
abayobozi bakatiwe ibi bihano bari bashinzwe gucunga umutungo w’amazi no kubungabunga ingomero , ibiro ntaramakuru by’abongereza bitangaza ko aba bakurikiranyweho ibyaha birimo uburangare, ubwicanyi buteguwe no kwangiza amafaranga ya Leta nkana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko batatu mu baregwaga bategekwa kwishyura amafaranga babonye binyuze mu buryo butemewe n’amategeko. Abandi bane bashyizwe imbere y’urukiko bahise bagirwa abere.
Raporo mpuzamahanga yo muri Mutarama yavuze ko izi ingomero zitatanze ibyo zari zitezweho kubera kudafatwa neza ndetse n’imiyoborere idahamye yakunze kurangwa n’amakimbirane mu myaka irenga icumi muri Libiya.
Icyumweru kimwe nyuma y’ibiza byibasiye Derna, abaturage bararakaye cyane aho batwitse inzu y’umuyobozi kuko basabye ibisubizo by’iki kibazo ntibabihabwa gusa mu minsi yakurikiyeho Njyanama y’umujyi wose yirukanwe. Abaturage batari bake mu bari batuye mu Uturere twose two mu mujyi wa Derna babuze ubuzima kubera ibi biza ,ndetse hahita hanashyirwaho ingamba zo kwimurwa muri aka gace,
Kuva umuyobozi Muammar Kadhafi umaze igihe kinini yirukanwe ku butegetsi yakicwa, Libiya yacitsemo ibice kubera guhangana k’ubutegetsi kandi kuri ubu ifite guverinoma ebyiri – imwe yemewe n’umuryango w’abibumbye ifite icyicaro i Tripoli, indi mu burasirazuba bw’igihugu ishyigikiwe n’umutware w’intambara Gen Khalifa Haftar.