Venezuela : Nicolás Maduro yatsinze by’agateganyo amatora y’umukuru w’igihugu nubwo bitavugwaho rumwe

Perezida Nicolás Maduro yatsinze byagateganyo amatora ya perezida wa Venezuela, nk’uko ibisubizo by’ibigice byatangajwe na Komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu bibyerekana.
Elvis Amoroso uyobora inama y’igihugu y’amatora (CNE), akaba n’umufasha wa hafi wa Bwana Maduro yavuze ko amajwi 80% yabazwe, Perezida Maduro yagize amajwi 51%, ugereranije na 44% yabonywe nabo bari bahanganye .
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela bamaganye ibisubizo bya CNE aho babigereranije nk’uburiganya kandi basezeranya ko batazigera bemera ibi ibisubizo ,bavuze ko umukandida wabo, Edmundo González, yatsinze n’amajwi 70% kandi banashimangira ko ari we perezida watowe.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amajwi mesnhii yagiye ariganywa ndetse andi agahabwa Gonzalez ,ngo aho babishingira ni ku kuba ibarura ry’amajwi ryihuse bivugwa ko hashobora kuba harimo uburiganya.
Abatoye benshi bavuze ko bifuzaga impinduka nyuma y’imyaka 25 ishyaka rya PSUV ry’abasosiyalisiti riri ku butegetsi ryabanje kuyoborwa na nyakwigendera Perezida Hugo Chávez, na nyuma y’urupfu rwe azize kanseri mu 2013, iyobowe na Nicolás Maduro.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ya Venezuela bihabanye n’ukuri kw’abatoye, ateguza ko umuryango mpuzamahanga witeguye gufata ingamba.
Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’uko ibyatangajwe bihabanye n’amahitamo cyangwa amajwi y’Abanya-Venezuela. Umuryango mpuzamahanga uri kubikurikiranira hafi kandi uzasubiza.”

