Paper Talk[Rwanda&Africa]: Kaizer Chiefs na APR FC z’iyoboye isoko ry’Africa, Ubuyobozi bwa Polic FC kuri Ojera baravuga iki?
Nyuma yogusoza amasezeranoye muri Simba SC Clatous Chama umunya Zambia w’imyaka 33 ya n’aniwe kumvikana na Simba bigiye gutuma uy’u musore ukina hagati mu kibuga asohoka muri iy’ikipe imaze imyaka itatu nta gikombe cya shampiyona itwara.(#The Citizens)
Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa yepfo n’imwe mu makipe arikwiyubaka cyane nyuma yo kubona abatoza bashya byatangiye kuvugwa ko iri gutekereza kuba ya twara Fiston Kalala Mayele umunya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo w’imyaka 29 gusa b’irasa nk’inzozi ko ikipe ya Pyramids FC ya murekura.(#Micky Jr)
Umunya Portugal Alexandre Santos birasa nk’ibyarangiye agiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia uy’umutoza w’imyaka 47.(#Micky Jr)
Ubuyobozi bwa Police FC nta byinshi bwifuza kuvuga kuri Joackiam Ojera bivugwa ko yagiye gukina mu Misiri yarabasinyiye imbanziriza masezerano bamuha n’amafaranga ariko akaba atifuza kuza kubakinira, Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports.(#Isimbi)
Abanyarwanda barenga 200 bifatanyije n’Abahinde batuye mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe imyitozo ngororamubiri ya Yoga, babwirwa ko ntaho gihuriye n’imigenzo y’amadini yabo.(#Kigal To Day)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko imaze kwakira agera kuri 7 600 000 Frw muri gahunda y’”Ubururu bwacu, Agaciro kacu” aho uyu mwaka bifuza gusinyisha Kapiteni wabo Muhire Kevin wasoje amasezerano.(#Umuryango)
Ubuyobozi bw’ikipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bwatangaje ko iyi kipe yabonye abatoza batatu bashya, Banamwana Camarade ni we mutoza mukuru, Kamali Uzayisenga Méthode azaba yungirije muri iyi kipe mu gihe Mazimpaka Andé azaba ari umutoza w’abanyezamu.(#Umuseke)
Mu mukino usoza shampiyona ya Handball, Police HC yatsinze APR HC ibitego 24-23 isoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 ni bwo shampiyona isanzwe (regular season) muri Handball yasozwaga, ubu hakaba hagiye gukurikiraho kamarampaka.(#Isimbi)
APR FC yamaze kwibikaho myugariro ukomoka mu gihugu cya Senegal Aliou Souané wa kiniraga ikipe ya Dakar Sacré-Coeur yo mu kiciro cya mbere aragurwa agera ku $70K ndetse ahembwe agera $6500 , n’imugihe APR FC inakomeje kwitegura imikino nya Africa ya CAF Champions League izakina mu mwaka utaha w’imikino.(#IMFURAYACU Jean Luc-Dailybox)