FULL REPORT: Uko umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza wagenze kuba kandida bose kumwanya w’umukuru w’Igihugu n’agahunda y’umunsi wa kane
Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu ntara y’uburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.Akigera muri Gatsibo, Philipe MPayimana yakiriwe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bwamubaye hafi mu gikorwa ke maze aganganirwa n’abvaturage bari bategerezanije amatsiko imigabo n’imigambi y’umukandida.
Mpayimana yasezeranije abaturage ba Gatsibo ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.Ati “Umurimo w’umuturage ni wo ugena imibereho y’igihugu,niyo mpamvu nzita kuguhemba umukozi nkurikije imbaraga n’akazi yakoje. Duheruka umushahara fatizo kera, nk’abakozi batanga service muri za Restaurant na Hoteli bavunika ariko bagahembwa udufaranga duke”.
Mpayimana Yabwiye abaturage ko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo bugabanya gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda.
Biteganijwe ko ku munsi wejo Mpayimana Phillippe azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ejo bundi kuwa gatatu mu turere twa Burera I Kidaho na Musanze mu murenge wa Busogo, kuko ku munsi w’ejo ku itariki ya 25 Kamena,2024 aziyamamariza akanaganira n’itangazamakuru.
Green Party nk’Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa gatatu mu turere twa Ngoma na Kayonza.Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mukarere ka Ngoma.
Akigera ku murenge wa Ngoma,Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye iri shyaka.Dr.Frank yasabye abaturage ba ngoma n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.
Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa ingano y’imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Santé hirya no hino.
Green party yijeje ko umushahara wa Muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa Cyenda ni baba batoye ishyaka.
Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’uburezi Frank yabwiye abanyarwada ko kaminuza ya INATEK Kibungo yafunzwe izagirwa rimwe mu mashami ya kaminuza ya Leta maze abaturage ba Ngoma n’abandi bahegereye bakayivomaho uburezi nk’uko byahoze.
Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.
Green party yakomereje mu karere ka Kayonza ho mu murenge Wa Mukarange aho yakomeje asobanurira abaturarwanda iyi migabo n’imigambi y’ishyaka.
Biteganyijwe ko ku munsi wa kane kuri 25/06/2024,ishyaka ririyamamariza mu turere twa Kirehe na Nyagatare.
Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wawo hirya no hino mugihugu,aho Dr.Paul KAGAME yiyamamarije mu turere twa Ngororero na Muhanga.
Mu masaha ya kare cyane, abaturage ba Ngororero n’abandi hirya no hino ku kibuga Cy’umupira bagera ku bihumbi makumyabiri n’icyenda bariraye ku ibaba baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR INKOTANYI ndeste n’abazahagararira uyu muryango mu matora y’aba depite.
Dr.Paul KAGAME yijeje abanyarwanda gukomereza mu rugendo u Rwanda rwatangiye muri iyi myaka mirongo itatu ishize. Kagame ati “twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora ku itariki 15 z’ukwezi tugiye kujyamo”.
Kagame yibukije ko ijana ku ijana ari demokarasi kandi ibyo abanyarwanda bakora bireba u Rwanda ko ntawundi bireba.Kagame yijeje Kandi guteza imbere uburezi,ubuzima ,ibikorwa remezo,ndetse n’ubuhinzi butere imbere bwifashisha ikoranabuhanga.
Ababaza niba guhitamo bigoranye,abaturage bumvikanye bavuga ko babirangije hasigaye itariki nyirizina.
Ku kijyanye n’umutekano w’abaturage,perezida kagame yatangaje ko bitazongera ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Mu rugendo rurerure,Umukandida wa FPR Inkotanyi yerekeje I Muhanga aho yakomeje gusobanurira abanyamuryango n’abanyarwanda imigabo n’imigambi y’umuryango azahagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Kagame Yagarutse ku Myaka mirongo itatu ishije,Aho politike y’igihugu itaratangaga uburenganzira ku benegihugu bari impunzi,yagize Ati”buri munyarwanda wese agomba kuba mu gihugu ntawe ugomba kuba impunzi”.
yashimiye abaturage ba Muhanga ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi Kandi abasezeranya gukomeza kuba hamwe kuko ariryo pfundo ry’iterambere.
Yibukije urubyiruko amahirwe abateganirijwe, Ati”FPR yatunganyije umusingi muzashingiraho ngo mugere kubirenze ibyo abakurambere banyu bageze.
Kagame kandi yibukije ko ibyiza biri imbere ariko binyuze mu gutora neza ndetse no gukora neza.Yasabye abaturage ko Guhitamo neza kuburyo mu minsi iri imbere natwe tuzaba dufasha kubeshaho abo bandi Aho kugira ngo batubesheho, kuko ukunda Demokarasi Ubumwe n’Amajyambere aba yikunda.
Si muri Ngororero na Muhanga gusa kuko hirya no hino abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamamaje umukandida w’ishyaka ryabo nko muri Nyagatare abaturage baganirijwe ku byo abadepite bazava mu muryango wa FPR Inkotanyi bazabagezaho mu gutora amategeko ababereye ndetse banabizeza kuzabavuganira mu bijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda.
ku munsi w’ejo Paul Kagame aziyamamariza mu karere ka Nyarugenge kuri site ya Rugarama,Aho abanyamuryango ndetse n’abanyarwanda bo muri Nyarugenge bavuga ko bamwiteguye Kandi Biteguye kumva ibyo azabagezaho muri iyi Manda yiyamamarizwa.
Harabura iminsi igera kuri 21 kugira ngo abanyarwanda bajye mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite akomatanyirije hamwe.Iyi Manda izamara imyaka itanu, ije mugihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye runatangiye inzira nshya ya Demokarasi n’iterambere.