EUROPEAN TRANSFERS: Umuholandi Ruud van Nistelrooy wahoze ukinira Manchester united agiye kugaruka kuyitoza
Umuholandi Ruud van Nistelrooy wahoze ukinira Manchester united biravugwa ko ashobora kugaruka muri iyi ikipe nk’umwe mu bazaba bagize itsinda rigari ryungirije umutoza mukuru Eric Tenhag.
Nubwo ubuyobozi bwite bwa Manchester united bwirinze kugira ibyo butangaza kuri aya amakuru,gusa bimwe mu binyamakuru bigiye bikomakomeye byo mu buholandi byatanganje ko uyu munyabigwi w’iyi ikipe yaba yaregerewe ndetse akanaganirizwa n’ubuyobozi bw’iyi ikipe aribwo ba nyiri sosiyete ya INEOS.
Ruud van Nistelrooy ,umuholandi w’imyaka 47 y’amavuko arikwifuzwa n’iyi ikipe nk’musimbura mwiza wa Mitchell van der Gaag weguye kuri iyi mirimo akaba yari asanzwe ari umutoza wungirije ndetse akanatekerezwa ko binanze kuri uyu mwanya w’umutoza wungirije yashakirwa umwanya wo gutoza abataka wari usanzwe urimo Benni McCarthy ariko amasezerano ye akaba ari kugana ku musozo.
Gusa kurundi ruhande Ruud ari kurutonde rurerure ruriho abatoza bifuzwa na ekipe ya Burnely nyuma yo gutandukana Vincent Kompany wagiye muri Bayern Munich ,ariko byaba ari ibyishimo kuri we kugaruka muri ikipe ya Manchester united imufata nk’umunyabigwi wayo nyuma yo kuyitsindira ibitego 150 mukino 219 hagati y’umwaka wa 2001 kugeza muri 2006.
uyu wahoze ari rutahizamu wa Manchester united yayitwariyemo ibikombe byinshi birimo Premier League ,FA cup na League cup hamwe na Sir Alex Ferguson mbere yuko yerekeza muri real madrid yo muri esipanye .
Uburambe bwa Van Nistelrooy muri rugendo rwe n’umutoza burimo gukora nk’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi ndetse anakora mu muri PSV Eindhoven yiwabo nk’ushinzwe abakozi.