Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Kaizer Chiefs na APR FC z’iyoboye isoko ry’Africa, Ubuyobozi bwa Polic FC kuri Ojera baravuga iki?

Nyuma  yogusoza amasezeranoye muri Simba SC  Clatous Chama  umunya Zambia w’imyaka 33  ya n’aniwe kumvikana na Simba bigiye gutuma uy’u musore ukina hagati mu kibuga asohoka muri iy’ikipe  imaze imyaka itatu nta gikombe cya shampiyona itwara.(#The Citizens)

Kaizer Chiefs  yo mu gihugu cya Africa yepfo n’imwe mu makipe arikwiyubaka  cyane nyuma yo kubona abatoza bashya  byatangiye kuvugwa ko iri  gutekereza kuba ya twara Fiston Kalala Mayele umunya Repubulika iharanira Demokarasi  ya Congo w’imyaka 29 gusa b’irasa nk’inzozi ko ikipe ya  Pyramids FC ya murekura.(#Micky Jr)

Umunya Portugal  Alexandre Santos   birasa nk’ibyarangiye agiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia  uy’umutoza w’imyaka 47.(#Micky Jr)

Ubuyobozi bwa Police FC nta byinshi bwifuza kuvuga kuri Joackiam Ojera bivugwa ko yagiye gukina mu Misiri yarabasinyiye imbanziriza masezerano bamuha n’amafaranga ariko akaba atifuza kuza kubakinira, Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports.(#Isimbi)

Abanyarwanda barenga 200 bifatanyije n’Abahinde batuye mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe imyitozo ngororamubiri ya Yoga, babwirwa ko ntaho gihuriye n’imigenzo y’amadini yabo.(#Kigal To Day)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko imaze kwakira agera kuri 7 600 000 Frw muri gahunda y’”Ubururu bwacu, Agaciro kacu” aho uyu mwaka bifuza gusinyisha Kapiteni wabo Muhire Kevin wasoje amasezerano.(#Umuryango)

Ubuyobozi bw’ikipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bwatangaje ko iyi kipe yabonye abatoza batatu bashya, Banamwana Camarade ni we mutoza mukuru, Kamali Uzayisenga Méthode azaba yungirije muri iyi kipe mu gihe Mazimpaka Andé azaba ari umutoza w’abanyezamu.(#Umuseke)

Mu mukino usoza shampiyona ya Handball, Police HC yatsinze APR HC ibitego 24-23 isoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 ni bwo shampiyona isanzwe (regular season) muri Handball yasozwaga, ubu hakaba hagiye gukurikiraho kamarampaka.(#Isimbi)

APR FC yamaze kwibikaho  myugariro ukomoka mu gihugu cya Senegal  Aliou Souané wa kiniraga ikipe ya Dakar Sacré-Coeur  yo mu kiciro cya mbere   aragurwa agera ku $70K  ndetse  ahembwe agera  $6500 , n’imugihe APR FC inakomeje  kwitegura imikino nya Africa ya CAF Champions League izakina mu mwaka utaha w’imikino.(#IMFURAYACU Jean Luc-Dailybox)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *