Hashyizweho umugaba mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
i Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, habereye ihererekanyabubasha hagati ya Gen. Maj. Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique na Gen. Maj. Emmy Ruvusha, uzayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri iki gihugu. Ubwo habaga uyu muhango wo guhererekanya ububasha hagati…