Watch Loading...
HomeOthers

Mozambique :Ingabo z’u Rwanda zamuritse  inkunga zageneye ishuri ribanza rya Nacololo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zikorera mu Karere ka Ancuabe mu Ntara Cabo Delgado, zatanze kumugaragaro ibyumba bitanu b’ishuri byavuguruwe, zinatanga ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri barenga 500.

ibikoresho byatanzwe harimo intebe zigera ku 100, ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri nk’amakayi, amakaramu, ingwa, byose bizafasha abanyeshuri barenga 500 ndetse izi ngabo zinashyikiriza ubuyobozi bw’iri shuri ibi byumba byavuguruwe.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024,aho cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Nacololo, riherereye mu gace ka aho itsinda ry’ingabo rya Task Force Battle Group 3 rikambitse nkuko byahamijwe na Brig Gen Théodomille Bahizi uyobora iri tsinda rya Task Force Battle Group 3 ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu.

Aho yanahamije ko ibi bikorwa bigaragaraza  ubucuti n’imikoranire byiza biri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique.

nkuko yabitangaje mu magambo agira ati : “Twaje hano nk’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo dufatanye n’igisirikare cya Mozambique kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, tuzi ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere iryo ari ryo ryose. Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukorana na bagenzi bacu bo muri Mozambique kugira ngo ubutumwa bwacu busohozwe uko bikwiye

iyi nkunga kandi yanashimiwe na Benito Joaquim Santos Casimilo usanzwe uyobora Akarere ka Ancuabe aho yavuze ko bakomeza gushima   umuhate w’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko kuri ibi bikoresho zahaye iri shuri n’abanyeshuro, azizeza inkunga y’inzego z’ibanze igihe cyoze izaba ikenewe.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *