Kenya: abanyeshuri nibura 17 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yatatse ishuri ribanza
igipolisi cya Kenya cyiratangaza ko abanyeshuri nibura 17 bapfuye ku ishuri ribanza riri rwagati muri Kenya, mu nkongi y’umuriro yadutse ku wa kane nijoro.
Hillside Endarasha Academy ni ishuri ribanza ritari irya leta, riri hafi y’umujyi wa Nyeri – mu ntera ya kilometero 150 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi rikaba ryigisha abanyeshuri bafite hagati y’imyaka itanu na 12.
Impamvu yateje uwo muriro ku ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Primary, riri mu karere ka Nyeri, ntiramenyekana gusa Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abandi barenga 10 bajyanwe mu bitaro bahiye bikomeye.
Belio Kipsang usanzwe ufite inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw’ibanze yihanganishije ababyeyi, imiryango n’inshuti z’abanyeshuri bapfiriye muri ibi byago bibabaje.
William Ruto yavuze ko uwo muriro “uteye ubwoba”. Yategetse ko hakorwa iperereze ndetse ko n’ababikoze bagomba kuzabiryozwa.Iryo shuri ryigagamo abanyeshuri 824, barimo abahungu 402 n’abakobwa 422, nkuko itangazo rya minisiteri y’uburezi ribivuga.
Muri abo banyeshuri 824, abahungu 156 n’abakobwa 160 biga bacumbikirwa ku ishuri, mu gihe abandi basigaye biga bataha.Abo bahungu bose 156 biga bacumbikirwa bararaga muri iyo nyubako yahiye.Muri rusange, inkongi zibasira amashuri zikunze kubaho ku mashuri abanyeshuri bigaho banacumbikirwa yo muri Kenya.
si ubwa mbera impanuka nk’iyi y’inkongi y’umuriro ibaye ku bigo by’amashuri bicumbikira abatari bake kuko nko muri Mu mwaka wa 2017, abanyeshuri 10 bapfiriye mu gitero cyo gutwika ku bushake ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Moi Girls High School, riri i Nairobi.
Abanyeshuri nibura 67 bapfiriye mu karere ka Machakos, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nairobi, mu nkongi igambiriwe ya mbere yishe benshi ku ishuri muri Kenya, yabaye mu myaka irenga 20 ishize.