
Crystal Palace irategura kwanga ubusabe bw’ikipe ya Newcastle United kuri Marc Guehi Umwongereza w’imyaka 24 bizaba bibaye kunshuro ya kane. ububusabe bw’Akane bukaba bufite agaciro ka £65m . (Sky Sports)
Gusa nubwo bimeze bityo ikipe ya Newcastle United ntago iteganya kuva muri gahunda ya Guehi ahubwo ngo bagiye gusha ubundi buryo bushoboka bakoramo iyi gahunda . (, externalThe I, external)
N’inako bari gutekereza ko batwara Trevoh Chalobah wa Chelsea nk’ibisubizo bya bamyugariro mu gihe icyari cyo cyose ibya Marc Guehi byakomeza gucumbagira dore ko Chalobah w’imyaka 25 yamaze gushimwa n’umutoza Eddie Howe. (Talksport)
Crystal Palace yamaze kumvikana na Maxence Lacroix ibimure byose ( personal terms) kugirango ayerekezemo uyu musore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba akinira ikipe ya Wolfsburg. (Sky Germany – in German)
Newcastle United ishobora kwibikaho mababa wa Chelsea Noni Madueke kuri £30million , gusa yo irifuza kuba yamutwa mu buryo bw’intizanyo ikazamutwara muburyo bw’aburundu nyuma nubwo bishobora ku gorana ko Chelsea yarekura uyu Mwongereza w’imyaka 22 . (Football Insider)
Ibiganiro hagati ya Arsenal na Real Sociedad birakomeje kugirango Umunya-Esipanye Mikel Merino w’imyaka 28 yerekeza mu ikipe ya Arsenal, ndetse muri iki cyumweru kigiye kuza bizakomeza ndetse hari ikizere ko uyu musore ukina hagati mu kibuga yasinya, kubera ko ibiganiro hagati ya makipe yombi biri ku ntambwe yanyuma . (Fabrizio Romano)
Ndetse biteganyijwe ko Merino agomba gusiba umukino wo ku munsi wo ku cyumweru ikipe ya Real Sociedad izahuramo na Rayo Vallecano muri shampiyona nk’uburyo bwo gusoza burundu iyi gahunda. (Marca – in Spanish)
Umutoza wa Everton Sean Dyche ni umwe mu batoza basigaje umwaka umwe w’amasezerano mu makipe yabo ariko kugeza ubu ntago Everton iratekereza kumwongerera amasezerano mashya , kandi Everton iri mu nzira zo gufatwa n’abandi bakire bashya bagomba ku yiyobora . (Guardian)
Umwongereza ukina hagati mu kibuga Dele Alli w’imyaka 28, kuri ubu udafite ikipe biteganyijwe ko agomba kubanza agakina umukino usanzwe atari uwa marushwanwa ku girango abanze agaragaze ko ari ku rwego hanyuma ikipe ya Everton y’umutoza Sean Dyche ibone kumuha amasezerano . (Guardian)
Myugariro wa Manchester United Victor Lindelof akaba Umunya-Sweden w’imyaka 30 aratekerezwa n’ikipe ya Fiorentina yo mu gihugu cy’Ubutaliyani . (Gianluca Di Marzio – in Italian)
Umunya-Tunisia ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United Hannibal Mejbri w’imyaka 21 yamaze kumenyeshwa ko mu gusohoka kwe mu ikipe ya United kugomba kuba ukwaburundu nta kumutiza, n’imugihe ikipe ya Rangers na Celtic zose zashakaga kumutira . (Football Insider)
Umutoza mushya wa Liverpool wanatangiye neza muri shampiyona y’Igihugu y’Abongereza Premier League Arne Slot yatanze itegeko ko abakinnyi bose ba Liverpool bagomba kuzajya bafatira hamwe amafungura y’amugitondo mbere yo gutangira imyitozo . (Times – subscription required)
Umusore w’ikipe ya Roma Tammy Abraham, 26, yaba agiye kwerekeza mu ikipe itaramenyekana yo muri Saudi Pro League mu gihugu cya Saudi Arabia nubwo hari amakuru yamujyanaga mu ikipe ya West Ham United mu gihugu cy’Ubwongereza . (La Repubblica – in Italian)
Thiago Alcantara byari byitezwe ko agomba gukorana na Hansi Flick mu ikipe ya Barcelona yamaze ku garuka I Merseyside bisobanuye ko atagikoze akazi yari yahawe mu ikipe ya Barcelona . (Marca – in Spanish)
Umutoza wa Bayer Leverkusen Xabi Alonso yatangaje ko muri gahunda ye afitemo Jonathan Tah w’imyaka 28 akaba akina nk’amyugariro, ni mu gihe ari gutekerezwa cyane n’ikipe ya Bayern Munich ndetse amakuru menshi akaba avugako ashobora kwerekeza muri iyi kipe nka myuagriro mushy wayo. (Sky Sports Germany)