Paper Talk[Rwanda&Africa]:Police FC yatsinzwe n’Ikipe idafite umutoza, CAF yandikiye amashyirahamwe arigize ubutumwa bukakaye!
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru k’umugabane w’Africa “CAF” yandikiye amashyirahamwe yose ubutumwa bukakaye bayibutsa ibihano bikakaye ku bantu bazagaragarwaho ni ibyaha byo kwijandika mu byaha byo gutega mu mikino y’amahirwe, ivuga ko ibihano bizagera ku myaka itatu ku bakinnyi , abatoza ndetse n’abasifuzi bazabifatirwamo batagaragara mu bikorwa ibyari byo byose by’umupira w’amaguru.(#MickyJr)
Umunya -Cote d’Ivoire Michael Kouablan w’imyaka 26 akaba rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania byamaze kurangira ntago azakinira iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, ubwo afite gushaka indi kipe.(#MickyJr)
Umunya -Africa y’Epfo Rulani Mokwena akaba umutoza w’ikipe ya Wydad yo mu gihugu cya Morocco, ubu ari mu gihugu cya Brazil aho agiye gushaka abakinnyi , biteganyijwe ko byibuze bagomba gusinyisha abakinnyi babiri dore ko iyi kipe izitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’isi ivuguruye y’Amakipe izabera muri Leta zunze Ubumwe Za Abanyamerika mu mwaka wa 2025.(MickyJr)
U Rwanda ni rwo nsina ngufi: Ibyo wamenya ku Itsinda D mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore, ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda ruzatangira kwakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).(#Igihe)
Ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kubona amanota atatu y’umunsi wayo w’ambere w’Ashampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Rwanda Premier League” aho yanganyije ni ikipe ya Marine ubusa kubusa (0-0).(#DailyBox)
Hakim Sahabo ntazagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruzakina ya majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika harimo uwa Libiya uzaba tariki 4 Nzeri 2024 ndetse nuwa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri 2024 kubera imvune.(#Umuryango)
Umunyezamu Habineza Fils François wafatiraga Etoile del’Est, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2024-25. uyu munyezamu nubwo ikipe ye yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yari yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-2024.(#Isimbi)
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangiye irushanwa rya CECAFA y’Abagore itsindwa na Commercial Bank of Ethiopia , CBE FC yo mu gihugu cya Ethiopie ibitego 3-2. Ni umukino wo mu Itsinda rya Mbere [A] wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Kanama 2024 kuri Stade ya Addis Ababa [Stadium].(#KGLNEWS)
Mugisha Moïse na Ingabire Diane begukanye umunsi wa mbere wa shampiyona y’amagare yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, aho abakinnyi basiganwaga n’ibihe (Individual Time Trial-ITT).(#Igihe)
Ikipe ya Police FC yatakaje umukino w’ijonjora ry’ibanze ubanza mu mikino Nya-Africa ya CAF confederations Cup yakinagamo n’ikipe ya CS Constantine yo mu gihugu cya Algeria ibitego bibiri ku busa(2-0). Umukino wo kwishyura uzaba taliki ya 26 Kanama 2024 ukazabera I Kigali.(#DailyBox)