Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Chelsea igiye kurekura Noni Madueke, Arne Slot wa Liverpool yatanze itegeko ridasanzwe abakinnyi bose bagomba kubahiriza!

Crystal Palace   irategura kwanga  ubusabe bw’ikipe ya Newcastle  United   kuri Marc Guehi Umwongereza w’imyaka 24 bizaba bibaye kunshuro ya kane. ububusabe bw’Akane bukaba bufite agaciro ka  £65m . (Sky Sports)

Gusa nubwo bimeze bityo  ikipe ya Newcastle  United ntago iteganya kuva muri gahunda ya  Guehi ahubwo ngo bagiye gusha ubundi buryo bushoboka bakoramo iyi gahunda  . (, externalThe I, external)

N’inako bari gutekereza ko batwara   Trevoh Chalobah  wa Chelsea nk’ibisubizo bya  bamyugariro mu gihe icyari cyo cyose ibya  Marc Guehi    byakomeza gucumbagira  dore ko   Chalobah w’imyaka 25 yamaze gushimwa n’umutoza   Eddie Howe. (Talksport)

Crystal Palace  yamaze kumvikana na Maxence Lacroix  ibimure byose  ( personal terms) kugirango ayerekezemo uyu musore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba akinira ikipe  ya   Wolfsburg. (Sky Germany – in German)

Newcastle United  ishobora kwibikaho  mababa  wa Chelsea  Noni Madueke  kuri  £30million , gusa yo irifuza kuba yamutwa mu buryo bw’intizanyo ikazamutwara muburyo bw’aburundu nyuma nubwo bishobora ku gorana ko Chelsea yarekura uyu Mwongereza w’imyaka 22 . (Football Insider)

Ibiganiro  hagati ya   Arsenal na  Real Sociedad birakomeje kugirango Umunya-Esipanye  Mikel Merino w’imyaka 28  yerekeza mu ikipe ya   Arsenal,  ndetse muri iki cyumweru kigiye kuza bizakomeza  ndetse hari ikizere ko uyu musore ukina hagati mu kibuga yasinya, kubera ko ibiganiro hagati ya makipe yombi  biri ku ntambwe yanyuma  . (Fabrizio Romano)

Ndetse biteganyijwe ko  Merino agomba gusiba umukino wo ku munsi wo ku cyumweru ikipe ya  Real Sociedad izahuramo na   Rayo Vallecano muri shampiyona  nk’uburyo bwo gusoza burundu iyi gahunda. (Marca – in Spanish)

Umutoza wa Everton   Sean Dyche  ni umwe mu batoza basigaje umwaka umwe w’amasezerano mu makipe yabo ariko kugeza ubu ntago Everton iratekereza kumwongerera amasezerano mashya , kandi Everton iri mu nzira zo gufatwa n’abandi bakire bashya bagomba ku yiyobora  . (Guardian)

Umwongereza ukina hagati mu kibuga  Dele Alli   w’imyaka 28, kuri ubu udafite ikipe biteganyijwe ko agomba kubanza agakina umukino usanzwe atari uwa marushwanwa ku girango abanze agaragaze ko ari ku rwego  hanyuma ikipe ya Everton y’umutoza Sean Dyche   ibone kumuha amasezerano  . (Guardian)

Myugariro wa  Manchester United   Victor Lindelof  akaba Umunya-Sweden  w’imyaka 30  aratekerezwa n’ikipe ya  Fiorentina  yo mu  gihugu cy’Ubutaliyani . (Gianluca Di Marzio – in Italian)

Umunya-Tunisia ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya   Manchester United   Hannibal Mejbri w’imyaka 21  yamaze kumenyeshwa ko mu gusohoka kwe mu ikipe ya United kugomba kuba ukwaburundu  nta kumutiza, n’imugihe ikipe   ya  Rangers na Celtic  zose zashakaga  kumutira  . (Football Insider)

Umutoza mushya  wa Liverpool  wanatangiye neza muri shampiyona y’Igihugu y’Abongereza Premier League    Arne Slot  yatanze itegeko ko abakinnyi bose ba  Liverpool  bagomba kuzajya bafatira hamwe amafungura y’amugitondo mbere yo gutangira imyitozo  . (Times – subscription required)

Umusore w’ikipe ya Roma   Tammy Abraham, 26,  yaba agiye kwerekeza mu ikipe itaramenyekana yo  muri  Saudi Pro League mu gihugu cya Saudi Arabia nubwo hari amakuru yamujyanaga mu ikipe ya  West Ham  United  mu gihugu cy’Ubwongereza  . (La Repubblica – in Italian)

Thiago Alcantara  byari byitezwe ko  agomba  gukorana  na  Hansi Flick  mu ikipe ya  Barcelona yamaze ku garuka I Merseyside  bisobanuye ko atagikoze akazi yari yahawe mu ikipe ya Barcelona  . (Marca – in Spanish)

Umutoza wa  Bayer Leverkusen   Xabi Alonso   yatangaje  ko muri gahunda   ye  afitemo  Jonathan Tah   w’imyaka 28 akaba  akina  nk’amyugariro, ni mu gihe ari gutekerezwa cyane n’ikipe  ya  Bayern Munich ndetse amakuru menshi akaba avugako ashobora kwerekeza muri iyi kipe nka myuagriro mushy wayo. (Sky Sports Germany)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *