Inzira y’u musaraba yerekeza mu matsinda kuri APR FC na Police! uko tombora yagenze kumakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nya-Africa
Ikipe ya APR FC na Police FC z’igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League na Confederetions Cup zamenya abobagomba gukina mu mikino y’Ibanze (Preliminary Round) aho APR FC izakina na Azam mu gihe Police izakina na SC Constantinois yomuri Algeria.
Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nyakanga 2024 I Cairo mu gihugu cya Misiri kucyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa “CAF” nibwo habaye tombora yuko amakipe azakina imikino Nya-Africa n’ukuvuga CAF Champions League na Confederetions Cup agomba guhura mu cyiciro kibanze (Preliminary Round) hashakwa tike yamatsinda.
Hano mu Rwanda buri mu kunzi wese w’umupira w’amagura yarategerezanyije amatsiko amakipe agomba guhatana na APR FC ndetse na Police FC z’aduhagarariye muri iy’imikino y’uyu mwaka.
APR FC n’iyo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League nyuma yokwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 badatsinzwe umukino n’umwe, iy’ikipe y’ingabo z’igihugu cy’Urwanda ikazakina n’ikipe ya Azamu FC yomu gihugu cya Tanzania izarokoka ikazakina n’izaba yavuye hagati ya Pyramids FC yumu Misiri ndetse na JKU yomuri Zanzibar.
Kurundi ruhande Police FC n’ayo yagombaga kumenya ikipe bagomba kwisobanura muri irijonjora ry’ibanze ariko muri Confederetions Cup nyuma yokwegukana igikombe cy’Igihugu “peace Cup” mu mwaka w’imikino twasoje aho iy’ikipe y’igipolisi cy’Urwanda y’isanze igomba kwerekeza mu majyaruguru ya Africa mu gihugu cya Algeria aho izakina n’ikipe yomuri ikigihugu y’itwa Club Sportif Constantinois “ CSC” iy’ikipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ya Algeria n’amanota 53.
Biteganyijweko uzarokoka hagati y’ikipe ya Police FC n’iyikipe ya Club Sportif Constantinois “ CSC” yomu gihugu cya Algeria azakina n’uzaba yarokotse hagati y’ikipe ya Nsoatreman FC yomu gihugu cya Ghana na TP Elect-Sport yomuri Chad.
Imikino ibanza muri CAF Champions League ndetse na Confederetions Cup iteganyijwe hagati ya taliki ya 16-18/08/2024 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya taliki ya 23-25/08/2024.