Watch Loading...
HomeRwanda & Africa

TODAY IN HISTORY: taliki ya 11/Nyakanga,Hatangiye ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavutse nyuma y’aho Intara ya Katanga yiyomoroye ku gihugu naho John Quincy Adams abona izuba

Tariki ya 11 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga w’abaturage, World Population day, uyu munsi ugamije kumenyekanisha ibibazo byugarije abaturage batuye isi nko Kuringaniza imbyaro, uburinganire, ubukene, n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibarura ryo ku wa 06 Gashyantare 2016 ryagaragazaga ko isi izaba igize abantu 7,400,000,000 ku wa 24 mata 2017.

Uyu munsi kuwa kane,Taliki ya cumi n’imwe/Nyakanga ni umunsi w’i 192 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 174 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1346: Umwami Charles IV wa Luxembourg yabaye Umwami w’Abami wa Roma.

1848: Hafunguwe inzira ya Gari ya moshi i Waterloo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

1882: Abongereza batangiye kugaba ibitero ku Mujyi wa Alexandria, mu Misiri, mu ntambara yahuje Abongereza n’Abanyamisiri.

1889: Muri Mexico hashinzwe Umujyi wa Tijuana.

1921: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (Red Army) zigaruriye Mongolia, zihatsimbura izizwi nka White Army.

1960: Hatangiye ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavutse nyuma y’aho Intara ya Katanga yiyomoroye ku gihugu.

1971: Muri Chili, hemewe mu rwego rw’igihugu icukurwa ry’amabuye y’agaciro azwi nka Copper.

1983: Impanuka y’indege yabereye Cuenca muri Ecuador yahitanye abantu ijana na cumi n’icyenda.

1987: Hakozwe ibarura ry’abatuye Isi, Umuryango Mpuzamahanga utangaza ko abayituye bari bageze kuri miliyari eshanu.

2006: Mu bitero by’abiyahuzi byabereye mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde ibitero by’ibisasu byahitanye abantu 209.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1767: John Quincy Adams, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1943: Oscar D’León, umuhanzi ukomoka muri Venezuela.

1723: Jean-François Marmontel, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.

1916: Alexander Prokhorov, umwarimu n’impuguke mu bugenge wari ufite ubwenegihugu bwa Australie n’u Burusiya, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel
1943: Robert Malval, umunyapolitiki n’umucuruzi, wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:

472: Anthemius, Umwami w’Abami w’Abaromani.

1174: Amaury Ier, umwami wa Yeruzalemu.

2007: Claudia Alta “Lady Bird” Taylor Johnson, umufasha wa Perezida Lyndon B. Johnson.

2007: Alfonso López Michelsen, Perezida wa Columbia

2015: Giacomo Biffi,umukaridinali ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *