Watch Loading...
FootballHomeSports

Inzira  y’u musaraba yerekeza mu matsinda kuri APR FC na Police! uko tombora yagenze kumakipe azahagararira u Rwanda mu mikino  Nya-Africa

Ikipe ya APR FC na Police FC z’igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League na Confederetions Cup zamenya abobagomba gukina mu mikino y’Ibanze (Preliminary Round) aho APR FC izakina na  Azam mu gihe Police izakina  na SC Constantinois yomuri Algeria.

 Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nyakanga 2024 I Cairo mu gihugu cya Misiri kucyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa “CAF” nibwo habaye tombora yuko amakipe azakina imikino Nya-Africa n’ukuvuga CAF Champions League na Confederetions Cup  agomba guhura mu cyiciro kibanze (Preliminary Round) hashakwa tike yamatsinda.

Hano mu Rwanda buri mu kunzi wese w’umupira  w’amagura yarategerezanyije amatsiko amakipe agomba guhatana na APR FC ndetse na Police FC z’aduhagarariye muri iy’imikino y’uyu mwaka.

APR FC n’iyo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League nyuma yokwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 badatsinzwe umukino n’umwe, iy’ikipe y’ingabo z’igihugu cy’Urwanda ikazakina n’ikipe ya Azamu FC  yomu gihugu cya Tanzania izarokoka  ikazakina n’izaba yavuye hagati ya Pyramids FC yumu Misiri  ndetse na JKU yomuri Zanzibar.

Kurundi  ruhande Police FC n’ayo yagombaga kumenya ikipe bagomba kwisobanura muri irijonjora ry’ibanze ariko muri Confederetions Cup nyuma yokwegukana igikombe cy’Igihugu “peace Cup”  mu mwaka w’imikino twasoje  aho iy’ikipe y’igipolisi cy’Urwanda y’isanze igomba kwerekeza  mu majyaruguru ya Africa mu gihugu cya  Algeria aho izakina n’ikipe yomuri ikigihugu  y’itwa Club Sportif Constantinois “ CSC”  iy’ikipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ya Algeria n’amanota  53.

Biteganyijweko uzarokoka hagati y’ikipe ya Police FC n’iyikipe ya Club Sportif Constantinois “ CSC”  yomu gihugu cya   Algeria  azakina n’uzaba yarokotse hagati y’ikipe ya Nsoatreman FC yomu gihugu cya Ghana na TP Elect-Sport   yomuri Chad.

Imikino ibanza muri CAF Champions League  ndetse na Confederetions Cup  iteganyijwe hagati ya taliki ya 16-18/08/2024  mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya taliki ya 23-25/08/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *