Paper Talk[Rwanda&Africa]: Gahunda yabakinnyi mu Rwanda yokurega amakipe muri Ferwafa irakomeje! umukino wazo bizasaba kwifashisha abasifuzi baturutse muri Esipanya
Wydad AC igeze mu biganiro byanyuma n’uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns yomuri Africa y’Epfo Rulani Mokwena ibijyanye n’imishahara byumvikanyweho ndetse n’ibyuduhimbaza mushyi igisigaye n’ugufata indege imwerekeza muri Morocco bikaba binateganyijweko ariwe mutoza wambere uzaba uhembwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru wa Morocco mu mwaka utaha w’imikino ntagihindutse.(#MickyJr)
Umunya-Esipanye Javier Alberola Rojas akaba umwe mubasifuzi bakomeye kumugabane w’Iburayi n’iwe ugomba usifura umukino uzahuza ikipe ya Al Ahly ndetse na Pyramids FC kuri uyu wagatanu taliki 12 Nyakanga 2024 uzaba ari uwa shampiyona n’imugihe ikipe ya Pyramids FC irikurusha ikipe ya Al Ahly amanota 11 kurutonde rw’ashampiona y’u mupira w’amaguru muri ikigihugu cya Misiri gusa ikipe ya Al Ahly ifite imikino ine inyuma ya Pyramids FC.(#Egyptian Premier League)
Ikipe ya Rayon sports biravugwa ko iri mu biganiro byigiye imbere na elie Katageya usanzwe ukinira APR FC kugira ngo ibe yamusinyisha kugira ngo azayifashe mu mwaka w’imikino wa 2024-25, bamwe mu bayobozi ba ekipe ya Rayon sports bohereje intumwa zabo mu gihugu cya Tanzania ndetse bakanakoresha bamwe mu bagize umuryango wa Elie Katageya kugira ngo bamureshye kuba yaza muri iyi ikipe yambara ubururu n’umweru.(#DailyBox)
Abakinnyi bahagarariye amakipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino Olempike iri kubera mu Bufaransa, barimbanyije imyitozo izabafasha kwitwara neza, Hashize iminsi ine abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda bageze i Paris, aho batangiye kumenyera ndetse ku wa 8 Nyakanga 2024, bakaba baratangiye imyitozo bigendanye n’amarushanwa bazitabira.(#Igihe)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.(#Kigali To Day)
Umunya-Ghana uheruka gusinyira APR FC, Seidu Dauda Yussif yavuze ko afite ubwonko bukora cyane bityo ko ntawagakwiye kwita ku gihagararo cye ahubwo barebe ibyo akora mu kibuga, Hari nyuma y’umukino we wa mbere muri APR FC yakinnye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2024 muri CECAFA Kagame Cup batsinda Singida 1-0.(#Isimbi)
Visit Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yateguye irushanwa ryafashije bamwe mu bafana b’iyi kipe guhuza urugwiro n’abakinnyi ndetse banatsindira itike yo mu mwanya w’icyubahiro kuri Emirates Stadium.(#Igihe)
Menya byinshi ku rutonde ngarukakwezi rw’abakinnyi beza 100+ mu Rwanda rwasohowe n’ikinyamakuru DailyBox ruzwi nka “Rwanda Best”, Kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 Nyakanga nk’uko byari biteganyijwe ikinyamakuru DailyBox cyasohoye urutonde ngarukakwezi rw’abakinnyi 100+ beza kuruta abandi mu Rwanda.(#DailyBox)
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” Mutsinzi Ange “Jimmy “ yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan izifashisha muri UEFA Europa League. mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nyakanga 2024, nibwo Zira yasohoye urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino iri gutegura yo gushaka itike y’amatsinda ya Europa League.(#Umuryango)
Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Bugesera, Twagirimana Pacifique “Paccy”, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arisaba kumwishyuriza ikipe ya Bugesera agera kuri Miliyoni 1,9Frw imubereyemo.(#Igihe)
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Mamadou Lamine Bah, rutahizamu w’Umunya-Mali, Ikipe ya APR FC kuri ubu iri kubarizwa muri Tanzania mu mukino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024, yumvikanye na Lamine Mamadou Bah nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’umukinnyi n’ikipe, dore ko intumwa za APR FC zamaze iminsi zishakishiriza abakinnyi muri Afurika y’u Burengerazuba harimo na Mali.(#KGLNNews)