EuropeHome

Paper Talk[Europe]: Chelsea iguze rutahizamu wa Barcelona, Newcastle United yatanze igisubizo kubifuza  Alexander Isak!

Liverpool, Arsenal, Chelsea ndetse na  West Ham United  zose z’irifuza gutwara  umusore w’imyaka 22  ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani   Riccardo Calafiori  myugariro mwiza cyane  gusa zose z’ifite umusozi wo kurira  bishyura agera kuri  £40m kugirango  ave muri  Bologna. (Express)

Bamwe mu ba directors b’ikipe ya  Barcelona ntago bari kwemera  kuba bazana umusore ukomoka mu gihugu cya Esipanye   Nico Williams, 21, usanzwe ukinira ikipe ya Athletic Bilbao akaba ari no kwitwaraneza cyane mu mikino y’Igikombe cy’Uburayi . (Sport – in Spanish)

Brighton ntibigikunze  ko  itwara  umusore w’ikipe ya Leicester City  Kiernan Dewsbury-Hall, 25,  nyuma y’uko bimenyekanye ko  Chelsea yamaze kumvikana n’uyo musore ukina hagati mu kibuga bishya bishyira gusinyira iy’ikipe  y’umutoza Enzo Maresca. (Telegraph – subscription required)

Leicester  City nyuma yo kugaruka mu cyiciro cya  mbere mu gihugu cy’Ubwongereza  ikomeje gushaka abakinnyi n’umutima wose  ikaba igiye  gusinyisha  umusore w’imyaka 18 gusa yamavuko Michael Golding  kuva mu ikipe ya Chelsea akaba akina hagati mu kibuga . (The Athletic – subscription required)

Newcastle United  ikomeje kugirana ibiganiro  bifatika n’ikipe ya   Nottingham Forest  kugirango itware umuzamu w’umugereki  Odysseas Vlachodimos, 30,  ndetse Newcastle y’iteguye gukoresha umunya  Scotland  wayo Elliot Anderson w’imyaka 21 kugirango y’ibonere uy’u muzamu. (Daily Mail)

Manchester United  byayigora cyane  kubona umusore w’ikipe  ya  FC Barcelona  ukina nka myugariro Ronald Araujo w’imyaka 25-Ukomoka mu gihugu cya  Uruguay  ndetse ari kumwe n’ayo mu gikombe cya Coppa America. (Football Transfers)

Umutoza w’ikipe ya Newcastle United  Eddie Howe  yamaze kubisobanura neza cyane ko yavuganye  n’abayobora ikipe  bumvikana ko ntakugurisha   umunya Sweden Alexander Isak, 24,  w’ifuzwaga cyane  n’ikipe ya Chelsea. (Fabrizio Romano via Teamtalk)

Tottenham Hotspur irigutegura cyane kongera amasezerano umusore wayo w’imyaka  31 ukomoka mu gihugu cya South Korea Son Heung-min byibuze  akazageza muri 2026  akiri umukinnyi w’iyikipe y’Umutoza  Ange Postecoglou. (Football Insider)

Marc Guiu umusore w’ikipe ya Barcelona w’imyaka 18  yamaza kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya Chelsea  mu gihe kingana n’imyaka itandatu nyuma yo kwishyura amafaranga yatuma asohoka muri Barcelona(release clause) angana na €6m.(Fabrizio Romano)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *